Mu Kagari ka Impala mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, abaturage baguye mu kantu kubera ubugizi bwa nabi bwakorewe abagombaga kujya gusezerana imbere y’amategeko, batezwe n’abagizi ba nabi bakabakubita bakabasiga ari intere, none ubu barwariye mu Bitaro.
Aba bakubiswe n’abagizi ba nabi, ni Habumugisha Fiston na Muhawenayo Jeannette, bagombaga gusezerana kuri uyu wa Kane tariki 11 Nzeri 2025.
Gusa gusezerana kwabo kwarogowe n’ubu bugizi bwa nabi bakorewe n’abantu batarafatwa, ubwo babategaga mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nzeri 2025 bakabakubita bakabagira intere.
Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Kagari ka Impala mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, bukorwa n’abantu batahise bamenyekana, ariko inzego zihita zitangira iperereza.
Amakuru RADIOTV10 yahawe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, avuga ko abakekwaho gukora ubu bugizi bwa nabi bamenyekanye, ariko bakiri gushakishwa kugira ngo bashyikirizwe inzego zibishinzwe.
Abatuye muri aka gace baguye mu kantu, nyuma y’ubu bugizi bwa nabi bwakorewe aba biteguraga kujya gusezerana, bakavuga ko batumva icyateye ababikoreye.
Aba baturage bavuga ko bari biteguye gutaha ibirori by’aba biyemeje kuzabana nk’umugore n’umugabo, none umunsi wabyo ugeze ari ibibazo kubera kugirirwa nabi n’aba babateze bakabakubita.
RADIOTV10