Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abagombaga gusezerana barembeye mu Bitaro nyuma yo gutegwa n’abagizi ba nabi none abaturanyi bashobewe

radiotv10by radiotv10
12/09/2025
in MU RWANDA
0
Abagombaga gusezerana barembeye mu Bitaro nyuma yo gutegwa n’abagizi ba nabi none abaturanyi bashobewe
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Kagari ka Impala mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, abaturage baguye mu kantu kubera ubugizi bwa nabi bwakorewe abagombaga kujya gusezerana imbere y’amategeko, batezwe n’abagizi ba nabi bakabakubita bakabasiga ari intere, none ubu barwariye mu Bitaro.

Aba bakubiswe n’abagizi ba nabi, ni Habumugisha Fiston na Muhawenayo Jeannette, bagombaga gusezerana kuri uyu wa Kane tariki 11 Nzeri 2025.

Gusa gusezerana kwabo kwarogowe n’ubu bugizi bwa nabi bakorewe n’abantu batarafatwa, ubwo babategaga mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nzeri 2025 bakabakubita bakabagira intere.

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Kagari ka Impala mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, bukorwa n’abantu batahise bamenyekana, ariko inzego zihita zitangira iperereza.

Amakuru RADIOTV10 yahawe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, avuga ko abakekwaho gukora ubu bugizi bwa nabi bamenyekanye, ariko bakiri gushakishwa kugira ngo bashyikirizwe inzego zibishinzwe.

Abatuye muri aka gace baguye mu kantu, nyuma y’ubu bugizi bwa nabi bwakorewe aba biteguraga kujya gusezerana, bakavuga ko batumva icyateye ababikoreye.

Aba baturage bavuga ko bari biteguye gutaha ibirori by’aba biyemeje kuzabana nk’umugore n’umugabo, none umunsi wabyo ugeze ari ibibazo kubera kugirirwa nabi n’aba babateze bakabakubita.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 3 =

Previous Post

Ibyamenyekanye ku mpanuka y’imodoka yarimo ihene 200 yaberye kuri ‘Dawe uri mu Ijuru’

Next Post

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.