Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abagore babiri bafatanywe ibyo bakuye muri Congo bakabyinjiza mu Rwanda binyuranyije n’amategeko

radiotv10by radiotv10
05/12/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Abagore babiri bafatanywe ibyo bakuye muri Congo bakabyinjiza mu Rwanda binyuranyije n’amategeko
Share on FacebookShare on Twitter

Abagore babiri bafatiwe mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, bafite amabaro umunani y’imyenda ya caguwa bakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aba bagore babiri; umwe afite imyaka 57 ndetse na mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 27, bakaba bafatiwe mu Mudugudu wa Runyeheri, Akagari ka Nyarushyamba mu Murenge wa Nyakiriba.

Bafashwe mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 03 Ukuboza 2024, nyuma yuko Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yari ifite amakuru yizewe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko amakuru yatanzwe n’abaturage, ari yo yatumye uru rwego rufata aba bagore bari babitse iyi myenda mu ngo zabo.

Ati “Bidatinze abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu bahise bahagera, bahasatse basangamo amabaro umunani (8) y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu Gihugu mu buryo bwa magendu, avanywe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.”

SP Karekezi yaboneyeho gusaba abantu bijanditse muri ibi bikorwa bya magendu, kubihagarika kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu, kuko imisoro inyerezwamo iba igomba gukoreshwa ibikorwa remezo binyuranye n’imihanda, amashuri n’ibitaro byagirira akamaro Abaturwanda.

Nanone kandi yabibukije ko abafatiwe muri ibi bikorwa bitemewe n’amategeko, hari ibihano bibategereje, birimo igifungo cy’imyaka itanu, no gutanga ihazabu ingana na 50% by’agaciro k’ibicuruzwa byinjijwe ku buryo bwa magendu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 2 =

Previous Post

Uko twasanze byifashe ku munsi wa mbere wa gahunda nshya mu gutwara abagenzi

Next Post

Ibyo Tshisekedi yavugiye imbere ya Perezida Biden wa America

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo Tshisekedi yavugiye imbere ya Perezida Biden wa America

Ibyo Tshisekedi yavugiye imbere ya Perezida Biden wa America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.