Abagore babiri bafatiwe mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, bafite amabaro umunani y’imyenda ya caguwa bakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Aba bagore babiri; umwe afite imyaka 57 ndetse na mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 27, bakaba bafatiwe mu Mudugudu wa Runyeheri, Akagari ka Nyarushyamba mu Murenge wa Nyakiriba.
Bafashwe mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 03 Ukuboza 2024, nyuma yuko Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yari ifite amakuru yizewe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko amakuru yatanzwe n’abaturage, ari yo yatumye uru rwego rufata aba bagore bari babitse iyi myenda mu ngo zabo.
Ati “Bidatinze abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu bahise bahagera, bahasatse basangamo amabaro umunani (8) y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu Gihugu mu buryo bwa magendu, avanywe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.”
SP Karekezi yaboneyeho gusaba abantu bijanditse muri ibi bikorwa bya magendu, kubihagarika kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu, kuko imisoro inyerezwamo iba igomba gukoreshwa ibikorwa remezo binyuranye n’imihanda, amashuri n’ibitaro byagirira akamaro Abaturwanda.
Nanone kandi yabibukije ko abafatiwe muri ibi bikorwa bitemewe n’amategeko, hari ibihano bibategereje, birimo igifungo cy’imyaka itanu, no gutanga ihazabu ingana na 50% by’agaciro k’ibicuruzwa byinjijwe ku buryo bwa magendu.
RADIOTV10