Muri Ghana hakomeje kuvugwa inkuru yateje impaka, y’urusengero rwagagayemo abakristu b’abagore bambaye utwenda tw’imbere tuzwi nka Bikini twambarwa n’abatembereye ku mucanga cyangwa bagiye koga muri piscine.
Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho bivugwa ko ari ayo mu itorero ryitwa Endtime Church of Blinks ryo muri Ghana, aho abagore bagaragaye bitabiriye igiterane bambaye bikini.
Aya mashusho yahise atera impaka zikomeye. Bamwe bayafashe nk’ikimenyetso cy’uko hari amatorero atakigendera ku mahame asanzwe y’idini, mu gihe abandi bavuze ko ayo mashusho ashobora kuba yarakozwe agamije gukina filime cyangwa gushaka kwamamara ku mbuga nkoranyambaga, atari igikorwa nyacyo cyabereye mu rusengero.
Nubwo bimeze bityo, ibi byatumye abantu benshi bongera kwibaza ku ruhare rw’amafaranga n’imyitwarire idasanzwe mu matorero amwe n’amwe. Hari n’abatangiye kuganira ku itandukaniro riri hagati yo gutanga nk’igikorwa cyo kwizera n’aho gutanga bishobora gufatwa nk’itegeko cyangwa igitutu.
Umugisha uhabwa abatanze amafaranga gusa
Ibi bije bikurikira ubuhamya bw’umukobwa w’Umukirisitu ukomoka mu Burayi, uba muri Ghana, wavuze ko yatunguwe n’ibyo yabonye ubwo yitabiraga igiterane cyo ku Cyumweru mu rusengero rwo muri icyo gihugu.
Yavuze ko mbere yo kujya mu rusengero yari afite amatsiko menshi, kuko muri Ghana Ubukirisitu bugaragara henshi mu buzima bwa buri munsi.
Yagize ati “imodoka nyinshi ziba ziriho amagambo ajyanye no kwizera nka ‘Imana ni nziza’ ‘Yesu arakiza’ cyangwa ‘Imana ni umurinzi wanjye’.”
Ibi byatumye ajya gusenga yizeye kuzagira ibihe byiza byo kwegera Imana, ariko ngo si ko byagenze.
Yagize ati “Mu gihe cyo gutanga amaturo, umupasiteri yahamagaye abantu ababwira amafaranga runaka bagombaga gutanga, kandi yari menshi. Abantu barahagurutse baratanga. Ariko icyantunguye cyane ni uko umugisha wihariye wahawe abatanze ayo mafaranga gusa.”
Yakomeje avuga ko byatumye yumva bimeze nk’aho umugisha ushobora kugurwa. Ati “Agakiza ntikagurwa n’amafaranga. Ubuntu bw’Imana ntibwishyurwa. Dukizwa na Yesu Kristo wenyine.”
Yanavuze ko mu rusengero asengeramo iwabo mu Burayi, rwo mu itorero ry’Abaporotesitanti, umugisha uhabwa abantu bose hamwe kandi ngo ntushingira ku mafaranga cyangwa ku rwego rw’umuntu.
Ku mbuga nkoranyambaga, ibitekerezo byakomeje gutandukana. Hari abavuze ko bidakwiye ko umugisha uhabwa abantu hashingiwe ku mafaranga batanze, mu gihe abandi bo bavuga ko gutanga ari kimwe mu bigize ukwizera kandi ko bidakwiye gucira urubanza amatorero yose.
Izi nkuru zikomeje gutera impaka zikomeye, zigasiga abantu bibaza niba koko hari amatorero amwe n’amwe asenga agamije kwegera Imana, cyangwa niba ari imyumvire itandukanye ku buryo bwo gusenga no gutanga.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10









