Perezida w’Umuryango ‘Mother’s Union’ ushamikiye ku Itorero ry’Abangirikani mu Rwanda, yibukije abagore bumvise ko kuzanirwa uburinganire ari ukwigaranzura abagabo, atari byo, ahubwo ko bakwiye kumva ko ukuzuzanya n’abagabo babo
Chantal Mbanda usanzwe ari n’umufasha wa Laurent Mbanda, Umuyobozi w’Itorero ry’Abangirikani mu Rwanda, yatangaje ibi kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025 ubwo hasozwaga igiterane cy’iminsi itatu cyateguwe na Mother’s Union y’Itorero Angilikani ry’u Rwanda Diyosezi ya Byumba cyaberaga mu karere ka Gicumbi.
Yasabye abagore kutumva nabi uburenganzira bahawe bitwaje ihame ry’uburinganire, cyane cyane ko atari uburyo bwo kwihimura cyangwa kwigaranzura abagabo, ahubwo ari amahirwe yo guteza imbere uburinganire bufite intego yo gusabana no kubaka umuryango utekanye.
Yagize ati “Ni ukuri ko twebwe abagore ubu twahawe ijambo tutari dufite mbere, ariko bamwe baryifashishije mu buryo bubi batekereza ko ari igihe cyo kwigaranzura abagabo, gukorera abagabo ibyo badukoreye. Ibyo si byo byakabaye bikorwa, ahubwo dukwiye guteza imbere uburinganire no gusabana mu miryango kugira ngo amakimbirane n’ukutumvikana bigabanuke.”
Yagaragaje ko guha ijambo umugore bitagamije gutuma imiryango icikamo ibice, ahubwo ari umusingi wo kuzamura imibanire myiza n’ubufatanye hagati y’abashakanye.
Musenyeri Ngendahayo Emmanuel uyobora Diyosezi ya Byumba mu Itorero Angilikani, yavuze ko imwe mu mpamvu zikomeye z’amakimbirane mu miryango ari inzara, ubukene n’imico mishya itajyanye n’indangagaciro z’Abanyarwanda.
Yagize ati “Amakimbirane mu ngo ziri mu Rwanda usanga aturuka ku nzara, ku bukene, ku muco utari mwiza no ku mitekerereze mike. Mother’s Union igira uruhare runini mu gukumira ayo makimbirane. Turashishikariza abagore kugarura urukundo, kwirinda imico y’imahanga idahwitse, bagaruke ku muco nyarwanda.”
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu Karere ka Gicumbi, Madamu Uwamahoro Donatille, yashimye uruhare rwa Mother’union mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije imiryango.
Yasabye ko bakomeje kugira uruhare runini kubanisha imiryango irenga 1 400 yo muri aka Karere ibanye mu makimbirane.
Yagize ati “Turasaba amadini n’amatorore gukomeza kugira uruhare mu kurwanya amakimbirane mu miryango. By’umwihariko, aba Mother’s Union bagire uruhare mu kwigisha abandi bagore akamaro ko kugira ingo zitekanye.”
Abagize Mother’s Union bagargaza ko bagiye gutangiza ubukangurambaga bwo kwegera imiryango ikirangwamo amakimbirane, bayigisha amahame y’urukundo, ubwubahane n’ubwuzuzanye.


NTAMBARA Garleon
RADIOTV10