• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abagore bo muri EAR bibukijwe igisobanuro cya nyacyo cy’uburinganire hanahwiturwa abaryumvise nabi

radiotv10by radiotv10
18/08/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abagore bo muri EAR bibukijwe igisobanuro cya nyacyo cy’uburinganire hanahwiturwa abaryumvise nabi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Umuryango ‘Mother’s Union’ ushamikiye ku Itorero ry’Abangirikani mu Rwanda, yibukije abagore bumvise ko kuzanirwa uburinganire ari ukwigaranzura abagabo, atari byo, ahubwo ko bakwiye kumva ko ukuzuzanya n’abagabo babo

Chantal Mbanda usanzwe ari n’umufasha wa Laurent Mbanda, Umuyobozi w’Itorero ry’Abangirikani mu Rwanda, yatangaje ibi kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025 ubwo hasozwaga igiterane cy’iminsi itatu cyateguwe na Mother’s Union y’Itorero Angilikani ry’u Rwanda Diyosezi ya Byumba cyaberaga mu karere ka Gicumbi.

Yasabye abagore kutumva nabi uburenganzira bahawe bitwaje ihame ry’uburinganire, cyane cyane ko atari uburyo bwo kwihimura cyangwa kwigaranzura abagabo, ahubwo ari amahirwe yo guteza imbere uburinganire bufite intego yo gusabana no kubaka umuryango utekanye.

Yagize ati “Ni ukuri ko twebwe abagore ubu twahawe ijambo tutari dufite mbere, ariko bamwe baryifashishije mu buryo bubi batekereza ko ari igihe cyo kwigaranzura abagabo, gukorera abagabo ibyo badukoreye. Ibyo si byo byakabaye bikorwa, ahubwo dukwiye guteza imbere uburinganire no gusabana mu miryango kugira ngo amakimbirane n’ukutumvikana bigabanuke.”

Yagaragaje ko guha ijambo umugore bitagamije gutuma imiryango icikamo ibice, ahubwo ari umusingi wo kuzamura imibanire myiza n’ubufatanye hagati y’abashakanye.

Musenyeri Ngendahayo Emmanuel uyobora Diyosezi ya Byumba mu Itorero Angilikani, yavuze ko imwe mu mpamvu zikomeye z’amakimbirane mu miryango ari inzara, ubukene n’imico mishya itajyanye n’indangagaciro z’Abanyarwanda.

Yagize ati “Amakimbirane mu ngo ziri mu Rwanda usanga aturuka ku nzara, ku bukene, ku muco utari mwiza no ku mitekerereze mike. Mother’s Union igira uruhare runini mu gukumira ayo makimbirane. Turashishikariza abagore kugarura urukundo, kwirinda imico y’imahanga idahwitse, bagaruke ku muco nyarwanda.”

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu Karere ka Gicumbi, Madamu Uwamahoro Donatille, yashimye uruhare rwa Mother’union   mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije imiryango.

Yasabye ko bakomeje kugira uruhare runini kubanisha imiryango irenga 1 400 yo muri aka Karere ibanye mu makimbirane.

Yagize ati “Turasaba amadini n’amatorore  gukomeza kugira uruhare mu kurwanya amakimbirane mu miryango. By’umwihariko, aba Mother’s Union bagire uruhare mu kwigisha abandi bagore akamaro ko kugira ingo zitekanye.”

Abagize Mother’s Union bagargaza ko bagiye gutangiza ubukangurambaga bwo kwegera imiryango ikirangwamo amakimbirane, bayigisha amahame y’urukundo, ubwubahane n’ubwuzuzanye.

Musenyeri Ngendahayo Emmanuel uyobora Diyosezi ya Byumba mu Itorero Angilikan
Chantal Mbanda yasabye abagore kumva neza ihame ry’uburinganire

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =

Previous Post

Hamenyekanye icyemezo cyafatiwe Rayon mu kirego yarezwe muri FIFA n’uwari umutoza wayo

Next Post

Abasirikare b’u Rwanda basimbuye bagenzi babo muri Sudani y’Epfo bagaragarijwe ibyo bazakora

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Abasirikare b’u Rwanda basimbuye bagenzi babo muri Sudani y’Epfo bagaragarijwe ibyo bazakora

Abasirikare b’u Rwanda basimbuye bagenzi babo muri Sudani y’Epfo bagaragarijwe ibyo bazakora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.