Abahagarariye Inyungu z’Ingabo z’Ibihugu byabo muri za Ambasade mu Rwanda (Defence Attachés) basuye Ikigo cya Mutobo cyakira abahoze ari abarwanyi, baganirizwa n’abaherutse kwitandukanya na FDLR, bababwiye uko uyu mutwe ukorana na FARDC ndetse n’ingabo z’u Burundi n’umutwe wa Wazalendo.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2025, aho aba Ba-Defence Attachés basuye Ikigo cya Mutobo kinyuzwamo abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Iri tsinda ry’abahagarariye Inyungu z’Ingabo z’Ibihugu byabo muri za Ambasade, bahawe ikaze n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga wababwiye ko aba barwanyi bahisemo kwitandukanya n’umutwe wa FDLR, kubera ingingabiterezo y’uburozi y’uyu mutwe.
Abahoze ari abarwanyi kandi na bo basobanuriye birambuye aba Ba-Defence Attachés ibijyanye n’imikoranire mu bya gisirikare, iri hagati y’umutwe wa FDLR, igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC), ingabo z’u Burundi ndetse n’umutwe w’inyeshyamba wa Wazalendo.
Aba biyemeje kwitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro, bavuze ko iyi mitwe ikorana n’igisirikare cya Congo mu mirwano kirimo, ihabwa ibikoresho n’abayobozi b’iki Gihugu.
Umuyobozi w’iki Kigo cya Mutobo, Rtd Maj Mudeyi Cyprien yagarutse kuri gahunda ziba ziteganyirijwe aba bahoze ari abarwanyi, zirimo igihe cy’amezi atatu bamara bigishwa indangagaciro n’ubuzima bw’Igihugu, ndetse bakanahabwa amahugurwa y’imyuga azatuma babasha kubaho mu muryango mugari baba bagiyemo.
Uru ruzinduko rw’abahagarariye Ingabo z’Ibihugu byabo muri za Ambasade zabo mu Rwanda, rwari rugamije kugira amakuru ku bibazo by’imitwe yitwaje intwaro bikomeje kuvugwa muri aka karere u Rwanda ruherereyemo.
RADIOTV10