Ikirego cy’umunyamategeko Buzbee yaregaga Jay-Z na P.Diddy ko basambanyije umwana w’umukobwa w’imyaka 13 muri 2000, cyahagaritswe n’Urukiko rw’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Jay-Z wamaze kugeza mu nkiko umunyamategeko Tony Buzbee ashinja kumurega ikinyoma cyo gusambanya umwana w’imyaka 13, yahishuye ko kumva iyo nkuru y’uko yasambanyije umwana, byari bimeze nko kumushyira imbuda ku mutwe.
Jay-Z yareze uyu munyamategeko mbere gato yuko ku wa 14 Gashyantare 2025 urukiko rwa New York ruhagarika iki kirego nyuma yuko bigaragaye ko uwamushinjaga yamubeshyeraga.
Hollywood yatangaje ko ku wa Gatanu, habayeho icyemezo cy’abayobozi mu Rukiko rwa New York, aho abavoka ba Jay-Z na Combs batangaje ko urubanza ruhagaritswe burundu.
Ntabwo byavuzweho byinshi, gusa Jay-Z yari yaravuze ko ibyo birego ari ibihimbano kandi ko ari ibyo kumusebya.
Yavuze ko ari impuha zisekeje gusa, zidafite ishingiro bitewe n’uburyo avuga ko umwavoka w’umurega atitaga ku by’Urukiko ahubwo yitaga ku Itangazamakuru.
Ibi byabaye ku wa 20 Ukwakira 2024, aho yagombaga guherekeza imfura ye Blue Ivy mu birori byo kumurika filimi yakinnyemo ya ‘Mufasa: The Lion King’.
Ati “Byashyize mu mwanya wo guhitamo niba njya gushyigikira umukobwa wanjye cyangwa njya kwihisha itangazamakuru.”
Umukobwa w’imyaka 13 byavugwaga n’umwavoka we ko yafashwe ku ngufu na Jay-Z na Combs uzwi nka P-Diddy mu birori bya MTV Video Music Awards mu mwaka wa 2000.
Jay-Z kandi yanavuze ko iki kirego cyamuhombeje miliyoni 20$ kuko ubwo cyatangwaga hari amasezerano yendaga gusinya yari kumwinjiriza aka kayabo gusa ahita ahagarara.
Felix NSENGA
RADIOTV10