Umuhanzi Jean de Dieu Sinzabyibagirwa uzwi ku izina rya Jado Sinza, yasezeranye mu mategeko na Esther Umulisa na we usanzwe aririmba nk’uwabigize umwuga mu gufasha abahanzi no mu makorali atandukanye.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 05 Nzeri 2024, aba bombi basezeraniye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma yo gusezerana, umuhanzi Jado Sinza yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba yamaze kuba umugabo w’umukunzi we Esther Umulisa bamaze igihe bakundana.
Ati “Amahoro ava ku Mana! Uyu munsi nibwo twasezeranye mu buryo bw’amategeko. Mudufashe gushima Imana. Indi gahunda ni 21 Nzeri 2024.”
Mu muziki uririmbirwa Imana, harimo abashakanye basanzwe baririmba nk’itsinda, aho bamwe bahise bibaza ko aba na bo bagiye guhita babiyoboka.
Jado Sinza abibajijweho niba na bo bazahita bayoboka iyi nzira, yagize ati “Sinzi uko nabisobanura, gusa icyo navuga ni uko tuzafatanya muri byose.”
Jado Sinza yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zihimbaza Imana zirimo ‘Nabaho sindabona’ na ‘Ndategereje’, akaba kandi yarakoze ibitamo byitabiriwe na benshi birimo icyo aherutse gukorera muri Camp Kigali yari yatumiyemo umuhanzi ukomeye wo muri Tanzania, Zoravo.
Ni mu gihe Esther wamaze kuba umugore we, asanzwe afasha abahanzi barimo n’uyu mukunzi we, ndetse akaba asanzwe aririmba muri kolari ‘Iriba’.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10