Abahanzi Israel Mbonyi na Prosper Nkomezi bari mu bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bagiye gushyira hanze indirimbo bakoranye.
Iyi ndirimbo bise ‘Umusaraba’ ihuriyemo aba bahanzi bombi, irajya hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Kanama 2025 nk’uko twabihamirijwe na Prosper Nkomezi.
Aganira na RADIOTV10, Prosper Nkomezi yagize ati “Ni indirimbo twari tumaze igihe dukoraho, twatangiye uyu mushinga muri uyu mwaka nko mu kwezi kwa gatatu, hanyuma turayikora muri studio tuyikorera n’amashusho irarangira.”
Yakomeje agira ati “Ni igihe cyari kigeze nyuma y’imyaka myinshi, irajya hanze kuri uyu wa Kabiri Saa mbiri z’ijoro ndizera ko izahembura imitima y’abantu benshi.”
Iyi ndirimbo ni iya gatanu kuri Album ya kane iri gukorwa n’uyu muhanzi Prosper Nkomezi izajya hanze mu kwezi k’Ukwakira.
Ati “Iyi ndirimbo iri kuri Album yanjye nise Warandamiye, iriho ari iya gatanu, nzayishyira hanze mu kwezi kwa cumi kuri 23 uyu mwaka. Igitaramo cyo ntacyo nteganya, nzagikora umwaka utaha.”
Umushinga w’iyi ndirimbo uhuriweho n’ibyamamare bibiri mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ni uwa Prosper Nkomezi kuko ari we wasabye Israel Mbonyi ko bafatanya kuyikora.
Ni ubwa mbere aba bahanzi bakoranye indirimbo, gusa si ubwa mbere bahuriye mu gikorwa cy’umurimo w’Imana kuko igitaramo cya mbere umuhanzi Israel Mbonyi yakoreye i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda akora amashusho ya Album ye ya mbere, yatumiyemo Prosper Nkomezi ari na we muhanzi umwe warimo.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10