Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abahisemo kwiga amasomo bashishikarizwa ko agezweho ku isoko ry’umurimo bahishuye imvugo z’ababaca intege

radiotv10by radiotv10
08/02/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abahisemo kwiga amasomo bashishikarizwa ko agezweho ku isoko ry’umurimo bahishuye imvugo z’ababaca intege
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu banyeshuri bahisemo kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko hari abakibaca intege bababwira ko ibyo bagiyemo byigwa n’abacikirije amashuri.

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Nyabihu mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko hari inshuti, abavandimwe n’ababyeyi bagiye babaca intege mu gihe bahitagamo kwiga tekiniki.

Nyiramahirwe Aline ati “Hari abancaga intege ‘bati urabona kwiga Fashion Designing abantu bamaze kuba benshi hanze…’ ariko nyine njye sinabyitaho. Ni umwuga udasaza aho wagera hose wabasha gukora kandi ugakora bikorpheye.”

Izere Pacifique wiga Ubudozi n’imideri muri iri shuri na we yagize ati “Hari igihe abahungu bagira imyumvire bati ‘ni gute wadoda iribaya, wadoda ijipo’ ngo ‘ubu se washobora gupima umukobwa…’ ibintu nk’ibyo ugasanaga abandi bahungu ni yo myumvire bafite.”

Umuraza Sophie wiga Manifucturing Technolgy ati “Abakobwa bagenzi banjye bambwiraga ko ari iby’abahungu.”

Bamwe mu baturage bo muri aka gace, na bo baracyafite imyumvire ko imyuga n’ubumenyi ngiro, ari iby’abantu baciriritse.

Nzayisenga Marie Goreth wo mu Mudugudu w’Akazuba mu Kagari ka Rugeshi, mu Murenge wa Mukamira uturiye iri shuri, yagize ati “Iyo afite ubwenge aba nko mu ba mbere yakwiga amasomo asanzwe.”

Bamwe mu banyeshuri bagiye muri aya masomo, bavuga ko batangiye gusogongera ku byiza byayo nubwo hari abatarumva akamaro kayo.

Umwe ati “Mu Kiruhuko hari ikiraka twakoze cyo gukora inzugi ku cyubakwa bari kubaka inzu natwe tukabakorera inzugi. Nakozeyo ukwezi kose banampemba ibihumbi 85 ku kwezi.”

Umuyobozi w’Urwego rwa Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro mu Rwanda RTB, Paul Umukunzi avuga ko abagifite imyumvire yo gusugura aya masomo, bakwiye kubireka, kuko na yo ari amasomo nk’andi.

Ati “Abarangiza muri TSS benshi banabishaka bajya mu mahuri makuru ariko hari n’abahita bifuza gukomeza bakajya ku isoko ry’umurimo kubera ko ubushobozi nabwo barabufite. Barangiza kwiga bafite icyo bakora bakajya kuba bashaka akazi.”

Akomeza agira ati “Sitatistike zitwereka ko abarenga 67% bakirangiza amezi atandatu bahita babona akazi bakajya gukora, abandi basaga 23% bagakomeza muri za Kaminuza zitandukanye. Ni yo mpamvu dukomeza gushishikariza urubyiruko rwacu n’ababyeyi kugira ngo babyumve ahubwo bashishikarize abana babo gukunda TVET bamenye ibyiza byayo banayisabe bajye no kuyiga bityo Igihugu cyacu kizagere ku ntumbero yo kwiteza imbere.”

Mu cyerekezo 2050, Leta y’u Rwanda iteganya ko 60% by’azajya barangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bazajya biga tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro bikajyana na gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere NST2, aho biteganijwe ko byibura hazahangwa imirimo ibyara inyungu Miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hakazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250 mu rwego rwo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.

Bavuga ko mu babaca intege harimo abagakwiye ahubwo kubaha morale
Bo bavuga ko bazi agaciro k’ibyo biga

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 7 =

Previous Post

Imbuga Nkoranyambaga: Ikiganiro cya Min.Gen(Rtd) Kabarebe n’umubyeyi wamuhaye ubutumwa azamuhera Perezida

Next Post

BREAKING: Bitunguranye Tshisekedi ntiyagiye Tanzania mu nama Idasanzwe yiga ku bibazo by’Igihugu cye

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Bitunguranye Tshisekedi ntiyagiye Tanzania mu nama Idasanzwe yiga ku bibazo by’Igihugu cye

BREAKING: Bitunguranye Tshisekedi ntiyagiye Tanzania mu nama Idasanzwe yiga ku bibazo by’Igihugu cye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.