Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abahoze mu Gisirikare cya Uganda bafashwe bagiye kurwana muri Ukraine bahishuye amakuru y’ingenzi mu iperereza

radiotv10by radiotv10
14/08/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Abahoze mu Gisirikare cya Uganda bafashwe bagiye kurwana muri Ukraine bahishuye amakuru y’ingenzi mu iperereza
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego z’umutekano muri Uganda ziri gukora iperereza nyuma yuko hafashwe abagabo icyenda bahoze mu gisirikare cy’iki Gihugu bagiye muri Ukraine mu ntambara ihanganishije iki Gihugu n’u Burusiya, aho iperereza rigaragaza ko bizezwaga umushahara wa 6 250 USD ku kwezi.

Ni nyuma yuko abagabo icyenda bafatiwe ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe muri Uganda hirya y’ejo hashize ku wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025, aho biteguraga kunyura i Moscow mu Burusiya.

Muri iri perereza ririho rikorwa, rigaragaza ko bari bagiye gufatanya n’amatsinda y’abarwanyi bari kurwana muri Ukraine, aho bivugwa ari bamwe bari gukusanywa ngo bajye kurwana mu bitirirwa ko ari ab’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Abari gukora iperereza bavuga ko aba bantu bafashwe ari bamwe mu barenga 100 bahoze mu Gisirikare cya Uganda bagombaga kuva muri iki Gihugu, aho ibikorwa byo kugenda byatangiye mu ntangiro z’iki cyumweru.

Bafatiwe ku kibuga cy’Indege cya Entebbe

Ngo iri kusanywa ryabo ririho rirakorwa na sosiyete yitwa MAGNIT iri gukora itarabiherewe uruhusa na Minisiteri ishinzwe Umurimo muri Uganda, ikaba iri gushinjwa ubucuruzi bw’abantu n’ibindi byaha.

Byanatumye kandi umwe mu bo muri iyi sosiyete ufite inkomoko mu Burusiya atabwa muri yombi kimwe na bamwe mu Banya-Uganda bakorana, ubu batawe muri yombi.

Amakuru avuga ko hari gushakishwa abahoze mu gisirikare cya Uganda ndetse no mu cya Iraq na Afghanistan, bizezwa umushahara wa 6 250 USD ku kwezi babwirwa ko bagiye mu mirimo y’umutekano.

Iperereza ryagaragaje ko i Moscow bari berecyeje, ari aho bagombaga kunyura by’igihe gito ubundi bagahita berecyeza muri Ukraine gufatanya n’Igisirikare cy’iki Gihugu mu ntambara igihanganishije n’ubundi n’u Burusiya.

Umwe mu bafashwe yabwiye abakora iperereza ati “Twabwiwe ko Abo muri EU na Ambasade ya US bifuza kuduha akazi. Batubwiye ko Ukraine iri gutoza byihuse abarwanyi b’Abanyafurika, ubundi hatangira ibikorwa byo kutwohereza. Badusabye ko tutagomba guhingutsa ijambo Ukraine mu byo tuvuga.”

Umwe mu bari gukora iperereza yavuze ko hari gukorwa icukumbura kugira ngo harebwe niba ibi bikorwa bidafitwemo uruhare n’abadipolomate, ku buryo igihe byagaragara, byaba ari ikibazo gikomeye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 2 =

Previous Post

Eng.-Minister Mukazayire’s message to a talented American basketball player before his departure

Next Post

Gen.Muhoozi yagaragaje kwicuza ku byo yagomeyeho umubyeyi we Perezida Museveni

Related Posts

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

by radiotv10
22/01/2026
0

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi b’abacancuro b’Abanyaburayi, bongeye kugaragara bakorana na...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

by radiotv10
22/01/2026
0

Umuhuzabikorwa mu bya gisirikare w’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga yibukije abayobozi muri iri Huriro ko bakiri mu ntambara, kandi...

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

by radiotv10
22/01/2026
0

Urwego rw’uburezi mu Gihugu cy’u Burundi ruravugwamo ihungabana ryatewe n’abarimu benshi bataye akazi kuva umwaka w’amashuri wa 2025-2026 watangira, aho...

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Gen.Muhoozi avuga ku kuba umuhungu we yarinjiye igisirikare ayoboye

Gen.Muhoozi yagaragaje kwicuza ku byo yagomeyeho umubyeyi we Perezida Museveni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.