Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu rubanza ruregwamo Lt Gen Philémon Yav Irung, wahoze ari umuyobozi wa Zone ya gatatu ya Gisirikare.
Iburanisha ry’uru rubanza rwasubukuwe kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Mutarama 2025, ryari iryo kumva abatangabuhamya muri uru rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Congo.
Uretse Maj Gen Sylvain Ekenge, abandi batangabuhamya, barimo Lt Gen Constant Ndima, wahoze ari Guverineri w’Urwego rwa gisirikare rwayoboraga Intara ya Kivu ya Ruguru; na Brig Gen Mwehu Lumbu Évariste, wahoze ari umuyobozi wa Operesiyo ya Sokola ya 2 muri Kivu y’Epfo; ndetse n’undi musirikare mukuru.
Mu iburanisha rya none, Urukiko ruzasuzumye kandi igisubizo cy’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubutasi cy’Igihugu (ANR) ku cyifuzo cy’Umugenzuzi Mukuru FARDC ku bijyanye no gukora icukumbura muri telefoni zigendanwa za Lt Gen Philémon Yav Irung uregwa.
Ikinyamakuru ACTUALITE.CD kivuga ko General Yav Irung akekwaho kuba afitanye isano n’itsinda rya General James Kabarebe.
Uyu musirikare muri FARDC, Kuva mu 2020, yari yoherejwe mu burasirazuba bwa DRC, aho yagizwe umuyobozi w’agace ka gatatu k’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC). Uru rubanza rwe rwatangiye nyuma y’imyaka itatu atawe muri yombi dore ko yafashwe muri Nzeri 2022.
RADIOTV10










