Abasore bakiri bato barimo babiri b’imyaka 19, n’umwe wa 18, bafatanywe ibikoresho bakekwaho kwiba birimo za mudasobwa na Televiziyo, basangwa mu nzu yo mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, bari barahinduye ububiko bw’ibyo bibaga.
Aba basore bafashwe mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023, saa kumi n’imwe, mu Mudugudu wa Nyarusange mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Rukoma.
Bafashwe ku bufatanye bw’Inzego z’ibanze na Polisi y’u Rwanda mu gikorwa cyateguwe n’uru rwego rushinzwe umutekano w’abaturage n’ibyabo.
Aba basore bafashwe nyuma y’amakuru yaturutse mu Karere ka Bugesera ari na ho bakomoka, bafatanywe ibikoresho binyuranye birimo televiziyo eshatu (3), mudasobwa ebyiri (2), radio na bafure zayo 2 n’imfunguzo nyinshi bacurishije bakoreshaga muri ubwo bujura.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, avuga ko amakuru yari yaturutse mu Karere ka Bugesera, yavugaga ko aba basore biba ibikoresho batoboye inzu.
Yagize ati “Habanje gufatwa babiri babanaga mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Nyarusange, bafatanwa ibyo bibye birimo televiziyo ebyiri, mudasobwa ebyiri na radiyo, berekana mugenzi wabo bakoranaga, na we wari ufite televiziyo yo mu bwoko bwa flat.”
Aba basore, bakimara gufatwa, bemereye Polisi ko ubujura babukoreraga mu Karere ka Bugesera ndetse no mu Mujyi wa Kigali, babanje gutobora inzu z’abaturage cyangwa bagakoresha imfunguzo bari bafite.
Bavuze kandi ko ibyo babaga bibye, bajyaga kubibika mu Karere ka Kamonyi, ubundi bakabishakira abakiliya ngo babigure.
Aba basore ndetse n’ibikoresho bari bibye bafatanywe, bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gacurabwenge kugira ngo iperereza rikomeze.
RADIOTV10
Ntakuntu abibwe muri kamonyi twajya,kureba ko ntabyacu birimo?