Thursday, November 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abakinisha abana filimi z’urukozasoni mu Rwanda akabo kashobotse

radiotv10by radiotv10
01/08/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Abakinisha abana filimi z’urukozasoni mu Rwanda akabo kashobotse
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho gukinisha abana filimi z’urukozasoni, runatangaza ko rutazihanganira abishora muri ibi bikorwa.

Mu batawe muri yombi, harimo Twizerimana David ufite imiyoboro ya YouTube yitwa Smart Guys TV na Smart Nation TV, ndetse na bagenzi be batatu bakekwaho ibi byaha byo gukinisha filimi z’urukozasoni abana bataruzuza imyaka y’ubukure.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rutangaza ko uretse gukinisha abana izi filimi z’urukozasoni, aba bantu kandi bakurikiranyweho “kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka YouTube.”

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo z’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zitandukanye zirimo iya Kacyiru, iya Kimironko, iya Kimihurura n’iya Remera, mu Mujyi wa Kigali.

RIB ivuga ko uru rwego ruri gutunganya dosiye z’ibirego by’aba bantu, kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha, na bwo bukazakora iperereza ryabwo, bukanabashyikiriza Inkiko.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwaboneyeho gutanga ubutumwa buburira, bugira buti “RIB ntizihanganira umuntu wese uzakoresha umwana ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bishora abana mu ngeso mbi zibangiriza ejo hazaza habo, yaba akoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose. Uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”

Zimwe muri filimi zitambuka kuri izi Channels, harimo izakinwe n’abana bigaragara ko bataruzuza imyaka y’ubukure, barimo abakobwa n’abahungu, bakinishwa ibikorwa biganisha ku busambanyi.

Muri izi filimi kandi, harimo izo abana b’abakobwa bakina bagaragaza bimwe mu bice by’imyanya y’ibanga, banavuga amagambo aganisha ku mibinano mpuzabitsina.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − fifteen =

Previous Post

Habonetse igitekerezo gishya cyatanga umuti w’icyo bamwe binubira mu Rwanda

Next Post

Umunyarwandakazi wabaye Minisitiri mu Rwanda yahawe umwanya ukomeye ku Isi

Related Posts

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

by radiotv10
27/11/2025
0

Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu...

IZIHERUKA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe
MU RWANDA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwandakazi wabaye Minisitiri mu Rwanda yahawe umwanya ukomeye ku Isi

Umunyarwandakazi wabaye Minisitiri mu Rwanda yahawe umwanya ukomeye ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.