Abakinnyi b’abanyamahanga bakinira Rayon Sports FC bari bamaze igihe bataka kudahabwa amatike y’indege abasubiza iwabo mu biruhuko bizejwe kuyahabwa, ndetse banamenyeshwa igihe bazatahira.
Abakinnyi basabaga gutegerwa barimo Umunya-Congo Brazzaville Elenga-Kanga, Umunya-Cameroun Assana Nah Innocent, Abarundi Richard Ndayishimiye, Rukundo Abdulrahman Paplay na Ndikuriyo Patient ndetse n’Abanya-Mali Suleimane Daffé na Adama Bagayoko bose bari bakiri i Kigali bategereje gutegerwa n’ikipe yabo nkuko biri mu masezerano.
Abanya-Senegal Khadime, Ndiaye, Fall Ngagne, Youssou Diagne na Omar Gning baritegeye bataha iwabo kimwe n’Umunya-Cameroun Azziz Bassane Koulagna.
Muri aba bakinnyi harimo abasoje amasezerano batazanakomezanya na Rayon Sports FC ariko na bo baba bagomba gutegerwa.
Twagirayezu Thaddée uyobora iyi kipe ya Rayon Sports yabwiye RADIOTV10 ko aba bakinnyi bose bagiye kohererezwa amatike y’indege bitarenze kuri uyu wa Kane taliki 05 Kamena 2025.
Yagize ati “Tavuganye na company itanga amatike y’indege dukorana, aba bakinnyi bose barayabona bitarenze ejo ku wa Kane, bihangane bazagenda ku ya 09 Kamena, ntakindi twabikoraho.”
Rayon Sports FC ikunze kuvugwamo ikibazo cyo gutinda gutegera abakozi bayo, aho uheruka ari uwari umutoza wayo Robertinho wamaze ukwezi ategereje itike, kandi yarahagaritswe ku mirimo ye.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10