• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugabo ukekwaho kubwira uwarokotse Jenoside amagambo asesereza byamenyekanye ko yafunguwe

radiotv10by radiotv10
05/06/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Nyanza: Umugabo arakekwaho kwiyahuza umuti wica udukoko abitewe n’isindwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gishingiye ku bikekwa ko yabwiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko “buri mwaka yica Umututsi”, yarekuwe by’agateganyo.

Uyu mugabo wari ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana, yarekuwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha bwari bwashyikirijwe dosiye y’ikirego cye ndetse na bwo bugatangira gukora iperereza.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko uyu mugabo yarekuwe by’agateganyo kugira ngo akomeze gukurikiranwa ari hanze hanakomeze gukorwa iperereza.

Uyu mugabo utuye mu Mudugudu wa Nyanza mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, asanzwe ari umucuruzi w’imyenda, ndetse n’uwo bikekwa ko yabwiye ayo magambo bakaba basanzwe bakora akazi kamwe.

Uwo bikekwa ko yabwiwe ariya magambo y’ingengabitekerezo, yari yatangarije itangazamakuru ko uyu ukurikiranyweho icyaha, yamubwiye amagambo menshi yuzuye ingengabitekerezo, ndetse avuga amwe mu yo avuga ko yamubwiye.

Yari yagize ati “Yansanze mu kabari arambwira ngo akeneye ko muha ibipimo (measure) byanjye kuko umunsi wo kwibuka ashaka ko nzaba ndi mu isanduku.”

Asubiramo ibyo yabwiwe, yari yavuze ko hari aho yagize ati “Ibintu mwigize ngo muri Abatutsi, buri mwaka nica umututsi avuga ko hari uwo yaciye akaguru ngo nindeba nabi ankubita.”

Uyu muturage uvuga ko yabwiwe aya magambo, yavugaga ko yayamubwiye ubwo yamusangaga mu Kabari, agatangira kumutuka anamubwira ayo magambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

ITEGEKO Nº 59/2018 RYO KU WA 22/8/2018 RYEREKERANYE N’ICYAHA CY’INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE N’IBYAHA BIFITANYE ISANO NA YO

Ingingo ya 4: Ingengabitekerezo ya jenoside

Ingengabitekerezo ya Jenoside; umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1,000,000Frw).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − 7 =

Previous Post

Steps to have a creative mind

Next Post

Abakinnyi b’abanyamahanga ba Rayon bari bafite icyo bayitakira baremwe agatima

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Abakinnyi b’abanyamahanga ba Rayon bari bafite icyo bayitakira baremwe agatima

Abakinnyi b’abanyamahanga ba Rayon bari bafite icyo bayitakira baremwe agatima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.