Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abakora ibinyuranyije n’amategeko ku mupaka w’u Rwanda na DRCongo aba mbere bafatanywe 1.480$

radiotv10by radiotv10
01/12/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU, UBUTABERA
0
Abakora ibinyuranyije n’amategeko ku mupaka w’u Rwanda na DRCongo aba mbere bafatanywe 1.480$
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, yakoze umukwabu wo gufata abakora akazi ko kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahafatiwe abantu bane bafite amafaranga arimo 1 480 USD na 413 650 Frw, bakoreshaga mu kuvunja ku mupaka uhuza u Rwanda na DRCongo.

Uyu mukwabu wabaye ku wa 29 Ugushyingo 2023, bakora aka kazi ko kumvunja amafaranga ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bafatanywe kandi 552 650 y’amafaranga akoreshwa muri Congo, na yo bakoreshaga muri ubu buvanjayi bakora mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko umukwabu nk’uyu uzakomeza, aboneraho kuburira abijanditse mu bikorwa nk’ibi.

Yagize ati “Ibi ni ibikorwa bizakomeza gushyirwamo imbaraga, hagamijwe kurwanya ubucuruzi bw’amafaranga butemewe. Turasaba abakora ubucuruzi bujyanye no kuvunjisha amafaranga gukurikiza amategeko n’amabwiriza yashyizweho birinda ingaruka zo kuba bafatwa babikora rwihishwa.”

ICYO AMABWIRIZA N’AMATEGEKO BITEGANYA

Amabwiriza rusange N° 42/2022 yo ku wa 13/04/2022 agenga imikoreshereze y’amadevize,  Ingingo ya 3 ivuga ko; abahuza bemewe ni bo bonyine bemerewe gukora ubucuruzi bujyanye n’imikoreshereze y’amadevize, hashingiwe ku mabwiriza rusange yabigenewe ya Banki Nkuru.

Ingingo ya 29, ikomeza ivuga ko; igikorwa cyo kugura cyangwa kugurisha amadevize nticyemewe mu gihe nibura rumwe mu mpande ziri muri icyo gikorwa atari umuhuza wemewe.

Mu gihe Ingingo ya 34 ivuga ko; igikorwa cyose cyo kutubahiriza ingingo z’aya Mabwiriza Rusange cyangwa izindi ngingo z’amategeko cyangwa amabwiriza gihanwa hakurikijwe amategeko cyangwa amabwiriza yabigenewe.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 223 ivuga ko; Umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’Igihugu cyangwa amafaranga y’amahanga, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa buri ibyo bihano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

Uwagarutsweho mu byo muri Miss Rwanda wari waracecetse bwa mbere yavivuzeho

Next Post

Muri Uganda haravugwa ibyabaye ku mukecuru byumvikana nk’ibitangaza bivugwa muri Bibiliya

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Muri Uganda haravugwa ibyabaye ku mukecuru byumvikana nk’ibitangaza bivugwa muri Bibiliya

Muri Uganda haravugwa ibyabaye ku mukecuru byumvikana nk’ibitangaza bivugwa muri Bibiliya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.