Abakozi batatu b’Akarere ka Kayonza barimo uwari ushinzwe imari, ndetse na rwiyemezamirimo umwe, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta wa miliyoni 67 Frw.
Aba bakozi batatu banamaze gukorerwa Dosiye y’ikirego cyabo ikanashyikirizwa Ubushinjacyaha, barimo uwari ushinzwe Imari mu Karere ka Kayonza, Sibomana Charles, uwari ushinzwe Ingengo y’Imari, Nzaramyimana Emmanuel ndetse n’uwari Umuyobozi ushinzwe Imirimo rusange, Mbasha David.
Bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ungana na Miliyoni 67 Frw, ndetse na rwiyemezaminirimo Nzaramyimana Emmanuel wari uhagarariye kompanyi y’ubwubatsi yitwa E.T.G Ltd, we ukurikiranyweho ubufatanyacyaha mu gukora iki cyaha.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko dosiye y’ikirego kiregwamo aba bantu, yashyikirijwe Ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025, mu gihe bo bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati “Barakekwaho kuba barakoze iki cyaha mu bihe bitandukanye mu 2022. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko bishyuye ikigo kitari cyo arenga miliyoni 67 Frw ihagarariwe na Nzaramyimana Emmanuel wahise ayabikuza kandi ataramugenewe.’’
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yaboneyeho kugira inama Abanyarwanda kwirinda ibi byaha byo kunyereza umutungo wa Leta, kuko bigira ingaruka ku bukungu n’iterambere by’Igihugu, kandi ko uru rwego rutazihanganira ababyishoramo.
Nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 10 y’itegeko ryerecyeye kurwanya ruswa ryo muri 2018, aba bakozi b’Akarere baramutse bahamijwe icyaha bakurikiranyweho bahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku 10 hakiyonegeraho n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo wanyerejwe.
RADIOTV10