Saturday, June 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abakozi batatu b’Akarere ka Kayonza bakurikiranywe muri dosiye ya Miliyoni 67Frw

radiotv10by radiotv10
27/03/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we
Share on FacebookShare on Twitter

Abakozi batatu b’Akarere ka Kayonza barimo uwari ushinzwe imari, ndetse na rwiyemezamirimo umwe, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta wa miliyoni 67 Frw.

Aba bakozi batatu banamaze gukorerwa Dosiye y’ikirego cyabo ikanashyikirizwa Ubushinjacyaha, barimo uwari ushinzwe Imari mu Karere ka Kayonza, Sibomana Charles, uwari ushinzwe Ingengo y’Imari, Nzaramyimana Emmanuel ndetse n’uwari Umuyobozi ushinzwe Imirimo rusange, Mbasha David.

Bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ungana na Miliyoni 67 Frw, ndetse na rwiyemezaminirimo Nzaramyimana Emmanuel wari uhagarariye kompanyi y’ubwubatsi yitwa E.T.G Ltd, we ukurikiranyweho ubufatanyacyaha mu gukora iki cyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko dosiye y’ikirego kiregwamo aba bantu, yashyikirijwe Ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025, mu gihe bo bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Barakekwaho kuba barakoze iki cyaha mu bihe bitandukanye mu 2022. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko bishyuye ikigo kitari cyo arenga miliyoni 67 Frw ihagarariwe na Nzaramyimana Emmanuel wahise ayabikuza kandi ataramugenewe.’’

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yaboneyeho kugira inama Abanyarwanda kwirinda ibi byaha byo kunyereza umutungo wa Leta, kuko bigira ingaruka ku bukungu n’iterambere by’Igihugu, kandi ko uru rwego rutazihanganira ababyishoramo.

Nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 10 y’itegeko ryerecyeye kurwanya ruswa ryo muri 2018, aba bakozi b’Akarere baramutse bahamijwe icyaha bakurikiranyweho bahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku 10 hakiyonegeraho n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo wanyerejwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + fourteen =

Previous Post

Menya abayobozi bashyizwe mu myanya barimo uw’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB

Next Post

Nyuma y’Amavubi Shampiyona igarukanye imikino irimo uhanzwe amaso na benshi

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’Amavubi Shampiyona igarukanye imikino irimo uhanzwe amaso na benshi

Nyuma y’Amavubi Shampiyona igarukanye imikino irimo uhanzwe amaso na benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.