Imikino yo gushaka itike yerecyeza mu gikombe cy’u Burayi, iratangira uyu munsi, irimo uhuza ikipe ya Portugal ya Cristiano Ronaldo na Lienchestein, ndetse n’umukino utegerejwe na benshi uhuza u Bwongereza n’u Butaliyani bahuriye ku mukino wa nyuma w’iki gikombe giheruka.
Ni imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’u Burayi kizwi nka Euro cy’umwaka utaha, kizatangira tariki 14 Kamena 2024 kugeza ku ya 14 Nyakanga 2024.
Iyi mikino itangira kuri uyu wa Kane tariki 23 Werurwe 2023, irimo ihuza amakipe y’Ibihugu bikomeye muri ruhago y’Isi, nka Denmark iza kwakira Finland.
Ku isaaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00’) mu itsinda H, ikipe ya Kazakhstan irabibumburira izindi yakira Slovenia, muri iri tsinda kandi saa 21:45′ Denmark irakira Finland ndetse na San Marino yakire Ireland y’amajyarugu.
Mu itsinda J hateganyijwe umukino ukomeye uza guhuza Portugal ya Cristiano Ronaldo yakira Lienchestein, naho Slovakia yakire Luxembourg.
Mu itsinda C hategerejwe umukino ukomeye cyane uri buhuze u Butaliyani n’u Bwongereza. Aba bari bahuriye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’u Burayi giheruka, u Butaliyani butsinda u Bwongereza kuri penaliti.
Iki gikombe cy’Umugabane w’u Burayi kiri mu bikunzwe ku Isi, kizabera mu mijyi itandukanye yo mu Budage nka Berlin, Frankfurt, Leipzig, Hamburg na Stuttgart.
Deus KWIZERA
RADIOTV10