Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gatsibo: Abavandimwe barakekwaho kwica mwene wabo babanaga bamuhoye impamvu idasanzwe

radiotv10by radiotv10
23/03/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo, haravugwa abahungu babiri bavukana bakekwaho kwicisha umuhoro mubyara wabo wabaga iwabo, bikekwa ko bamujijije ishyari bamugiriye ngo kuko ababyeyi babo bamukundaga kubarusha.

Aba basore b’abavandimwe bitana bamwana ku kwica mubyara wabo babanaga mu rugo iwabo mu Mudugudu wa Kashango mu Kagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Kageyo ari na ho habereye iki cyaha kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe.

Bombi uko ari babiri bahise batabwa muri yombi, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yo mu Murenge wa Gatsibo, kugira ngo hakorwe iperereza.

Aya makuru kandi yemejewe na Gilbert Nayigizente uyobora Umurenge wa Kageyo wabereyemo iki cyaha cy’ubwicanyi, avuga ko aba basore bitana bamwa kuri iki cyaha cyo kwica mubyara wabo.

Gilbert avuga ko hakekwa kuba aba basore baragiriye ishyari mubyara wabo wabaga iwabo, bamuhoye kuba ababyeyi b’aba bahungu bakundaga nyakwigendera kubarusha, dore ko bari baramuhaye umurima w’intsina ndetse baramuhaye n’aho gukorera.

Yagize ati “Abana b’uyu muryango ntibabyishimira, batangira kumugambanira baza kumutemesha umuhoro ubwo bari bajyanye ifumbire mu murima.”

Amakuru ava mu baturanyi, avuga ko aba bahungu bashobora kuba baragiriye ishyari mubyara wabo, kuko bo ntacyo bari barahawe n’ababyeyi babo, nyamara bakaba bari barahaye uyu mubyara wabo, urutoki.

Aba baturanyi bavuga ko nyakwigendera yari umwana witwara neza, urangwa n’imico myiza, ari na byo byatumye ababyeyi b’aba bahungu, bari baramukunze bakamuha ibyo byose.

Ejo hashize ku wa Gatatu ubwo bamwivugana, bazindutse saa kumi za mu gitondo bamubwira ngo bajye gutunda ifumbire bayijyana mu murima, ari na bwo bikekwa ko bageze ahiherereye bakamutema.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

Ubutumwa butunguranye Muhoozi yageneye abagiye guhunga Uganda kubera ibigiye kujya bikorerwa abatinganyi

Next Post

Abakunzi ba ruhago bagiye kongera kwinjira mu bihe by’ibyishimo

Related Posts

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje...

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugore w’imyaka 30 wari waturutse mu Ntara y’Iburasirazuba wasanzwe yapfiriye mu nzu icumbitsemo Umupasiteri wo mu Karere ka Nyaruguru mu...

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

by radiotv10
21/06/2025
0

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr...

Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

by radiotv10
20/06/2025
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko guhera tariki 1 Nyakanga kugeza ku ya kane 04 Nyakanga 2025 ari iminsi...

The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

by radiotv10
20/06/2025
0

In today’s fast paced digital world, success is often measured by how busy you are, it is said that the...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakunzi ba ruhago bagiye kongera kwinjira mu bihe by’ibyishimo

Abakunzi ba ruhago bagiye kongera kwinjira mu bihe by’ibyishimo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.