Gatsibo: Abavandimwe barakekwaho kwica mwene wabo babanaga bamuhoye impamvu idasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo, haravugwa abahungu babiri bavukana bakekwaho kwicisha umuhoro mubyara wabo wabaga iwabo, bikekwa ko bamujijije ishyari bamugiriye ngo kuko ababyeyi babo bamukundaga kubarusha.

Aba basore b’abavandimwe bitana bamwana ku kwica mubyara wabo babanaga mu rugo iwabo mu Mudugudu wa Kashango mu Kagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Kageyo ari na ho habereye iki cyaha kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe.

Izindi Nkuru

Bombi uko ari babiri bahise batabwa muri yombi, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yo mu Murenge wa Gatsibo, kugira ngo hakorwe iperereza.

Aya makuru kandi yemejewe na Gilbert Nayigizente uyobora Umurenge wa Kageyo wabereyemo iki cyaha cy’ubwicanyi, avuga ko aba basore bitana bamwa kuri iki cyaha cyo kwica mubyara wabo.

Gilbert avuga ko hakekwa kuba aba basore baragiriye ishyari mubyara wabo wabaga iwabo, bamuhoye kuba ababyeyi b’aba bahungu bakundaga nyakwigendera kubarusha, dore ko bari baramuhaye umurima w’intsina ndetse baramuhaye n’aho gukorera.

Yagize ati Abana b’uyu muryango ntibabyishimira, batangira kumugambanira baza kumutemesha umuhoro ubwo bari bajyanye ifumbire mu murima.

Amakuru ava mu baturanyi, avuga ko aba bahungu bashobora kuba baragiriye ishyari mubyara wabo, kuko bo ntacyo bari barahawe n’ababyeyi babo, nyamara bakaba bari barahaye uyu mubyara wabo, urutoki.

Aba baturanyi bavuga ko nyakwigendera yari umwana witwara neza, urangwa n’imico myiza, ari na byo byatumye ababyeyi b’aba bahungu, bari baramukunze bakamuha ibyo byose.

Ejo hashize ku wa Gatatu ubwo bamwivugana, bazindutse saa kumi za mu gitondo bamubwira ngo bajye gutunda ifumbire bayijyana mu murima, ari na bwo bikekwa ko bageze ahiherereye bakamutema.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru