Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abamaze igihe gito bafunguwe kubera ubujura bafatiwe i Rulindo bavuye kwiba i Gicumbi

radiotv10by radiotv10
11/04/2022
in MU RWANDA
0
Abamaze igihe gito bafunguwe kubera ubujura bafatiwe i Rulindo bavuye kwiba i Gicumbi
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo yafashe abantu batatu bakekekwaho kwiba umuturage wo mu Karere ka Gicumbi babanje gutobora inzu. Babiri muri bo bari bamaze igihe gito nubundi bafunguwe aho bari bafungiwe ubujura.

Aba bantu batatu bafashwe mu cyumweru twaraye dusoje ku ya 08 Mata 2022, bafatanywe ibikoresho bakekwaho kwiba birimo Dekoderi ya canal +, iminzani 2, Indangururamajwi, n’amafaranga y’u Rwanda 12,760.

Aba bantu kandi banakekwaho gukomeretsa umuturage witwa Twagirumukiza Theogene wari uvuye mu kazi nyuma yo kumwambura ibyo yari afite.

Ubu bujura bwabereye mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Rutare , Akagari ka  Nkoto, Umudugdu wa Nyagatoma ariko bafatirwa mu Karere ka Rulindo.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko abajura bafashwe ari batatu; Maniraguha Theophile, Bizimana Jean de Dieu, Nizongabire Bernard, bafatirwa mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, akagari ka Kajevuba, Umudugudu Nyakambu.

SP Ndayisenga yongeyeho ko aba bajura bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati “Ahagana saa cyenda z’ijoro, umuturage yahamagaye Polisi avuga ko hari abajura abonye bafite ibikapu kandi ko bahise batega imodoka yo mu bwoko bwa Taxi Minibus, RAB 474M. Abapolisi bahise bashyira bariyeri mu muhanda ahitwa Nyakambu, bahagarika iyi modoka bakuramo abagenzi barimo ni ko guhita bafata bariya bagabo batatu.”

Yongeyeho ko basatse ibikapu 2 bari bafite basangamo ibikoresho bitandukanye bibye, ndetse n’ibyo bifashisha biba birimo, umuhoro, itindo, turunevisi, pince n’imyenda bakoresha biba.

Bakimara gufatwa bemeye ko batoboye inzu y’umuturage bakamwiba ibikoresho bitandukanye, bari mu nzira bagenda bagahura n’umuturage  witwa Twagirumukiza  Theogene  wari uvuye mu kazi k’ubushoferi  bakanamwambura ibyo yarafitendetse baranamukomeretsa mu mutwe bakoresheje umupanga, banemera ko basanzwe biba ahantu hatandukanye mu gihugu.

Banavuze ko atari ubwa mbere bafatirwa mu cyaha cy’ubujura kuko Maniraguha Theophile na Bizimana Jean de Dieu bamaze igihe gito barangije igihano bari bakatiwe kubera ubujura.

SP Ndayisenga  yihanangirije abantu bose bafite ingeso y’ubujura kubireka kuko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage ziri maso ngo zibafate, anabibutsa ko ubujura cyane iyo buciye icyuho ari icyaha gihanishwa igifungo kinini muri gereza.

Yasoje ashimira abaturage batanze amakuru aba bajura bagafatwa, ariko anabasaba gukaza ingamba zo kwicungira umutekano bakora amarondo, kandi igihe bafashe abajura bagahamagara Polisi hakiri kare.

Abajura bafashwe n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Ntarabana ngo hakurikizwe amategeko.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Ibyo bafatanywe

Inkuru dukesha RNP

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − eleven =

Previous Post

Bitunguranye umuherwe Elon Musk ntakinjiye mu nama y’Ubutegetsi ya Twitter

Next Post

Ufite ubumuga bwo kutabona wakundaga The Ben banafitanye indirimbo yitabye Imana

Related Posts

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
27/10/2025
0

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora-RCS rwavuze ko ku Igororero rya Nyamasheke mu Karere ka Nyamasheke, harashwe amasasu mu kirere ubwo bamwe...

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

by radiotv10
27/10/2025
0

The Rwanda National Police (RNP) has said it is working closely with other government agencies, including the Rwanda Investigation Bureau...

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

by radiotv10
27/10/2025
0

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buhangayikishijwe no kuba hari abaturage batafite aho kuba ndetse n’abafite ahatameze neza bakeneye gusanirwa,...

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

by radiotv10
27/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego zirimo urw’Ubugenzacyaha RIB, bagiye gukurikirana ibyagaragajwe ko hari abacuruzi bashobora gufata...

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

by radiotv10
27/10/2025
0

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yakoreye impanuka mu Karere ka Ngororero ubwo yari itwaye abari bagiye mu birori...

IZIHERUKA

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda
MU RWANDA

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
27/10/2025
0

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

27/10/2025
Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

27/10/2025
BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

27/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

27/10/2025
Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

27/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ufite ubumuga bwo kutabona wakundaga The Ben banafitanye indirimbo yitabye Imana

Ufite ubumuga bwo kutabona wakundaga The Ben banafitanye indirimbo yitabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.