Mu muhango wo gusoza amahugurwa y’Abofisiye binjiye muri Polisi y’u Rwanda, habaye akarasisi kanogeye ijisho, kanagaragayemo abana biga mu mashuri abanza bafashije bakuru babo bagiye gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.
Uyu muhango wabereye mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, wayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.
Aba Bapolisi bagiye kwinjira muri Polisi y’u Rwanda, bakoze akarasisi ko gususurutsa abitabiriye uyu muhango, ndetse bafashwa n’abana 320 biga mu mashuri abanza, na bo bakoze akarasisi kanogeye ijisho, aho bari bambaye imyambaro isa n’impuzankano ya Polisi y’u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasabye aba Bofisiye bashya ba Polisi y’u Rwanda, kuzakoresha neza ubumenyi n’imyitozo bahawe muri iki gihe bamaze muri aya mahugurwa.
Yagize ati “Ikirenze kuri ibyo byose ni uko mugomba kuba mwiteguye kubikoresha mwiyubakira Igihugu cyanyu ari cyo Gihugu cyacu twese. Dushingiye ku nyigisho mwahawe n’ikinyabupfura mwatojwe, mufite ibyangombwa byose kugira ngo murangize inshingano Igihugu kibatezeho.”
Minisitiri w’Intebe kandi yaboneyeho gushimira Umukuru w’Igihugu ku murongo unoze, adahwema gutanga mu rwego rwo gutuma inzego zirimo na Polisi y’u Rwanda zikomeza kwiyubaka no gukorera neza abaturage.
Ati “Ndashimira ababyeyi mwitabiriye uyu muhango no kuba mwarashyigikiye abana banyu kuza muri Polisi y’u Rwanda, mwarakoze kubarera neza kuko uburere mwatanze aribwo Polisi yubakiyeho inyigisho zayo.”
Dr Ngirente kandi yaboneyeho kwizeza aba Bapolisi kimwe n’abasanzwe bakorera uru rwego, ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubukakira ubushobozi, ibinyujije mu mahugurwa bazajya bahabwa ndetse n’ibikoresho bihagije bizabafasha kuzuza inshingano zabo zo gucungira umutekano Abaturarwanda n’ibyabo.
Abapolisi barangije amahugurwa uyu munsi, ni 635 barimo ab’igitsinagabo 527 ndetse n’ab’igitsinagore 108 b’igitsina gore, aho bahawe amasomo agamije kubongerera ubumenyi, ubushobozi, imyitwarire n’imikorere ya kinyamwuga ku rwego rw’Abofisiye bato.
RADIOTV10