- RADIOTV10 iherutse kubatabariza,
- Inkuru yabo yakoze benshi ku mutima…Min. Gatabazi yagize icyo asaba inzego z’ibanze.
Abana batandatu bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu bamaze imyaka itatu bibana kuko ababyeyi babo babataye, batangiye kugobokwa nyuma yo gukorerwa ubuvugizi na RADIOTV10 ku bibazo by’imibereho igoye babayemo.
Ba bana batuye mu Mudugudu wa Rusongati mu Kagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero, batawe n’ababyeyi babo muri 2018 kubera amakimbirane yo mu miryango. Umukuru muri bo afite imaka 16 mu gihe umuto afit itatu.
Babwiye RADIOTV10 ko nyuma y’uko ababyeyi babo babataye babanje kujya bafashwa n’abaturanyi babo ariko bageze aho bararambirwa barabareka.
Nyirasenge wabo wabanje kubitaho na we yageze aho arananirwa ahitamo kujya kubajyana ku biro by’Umurenge yitwikiriye ijoro.
Umukuru muri bo w’umukobwa avuga ko yabonye bakomeje kubera umutwaro benshi ahitamo kujya kwiyahura mu mugezi wa Sebeya ariko bamugarurira mu nzira ni bwo yahise afata icyemezo cyo kujya kurera barumuna be.
Mu minsi micye ishize, Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasuye aba bana n’abaturanyi bamubwira ubuzima bugoye barimo kuko batapfaga kubona ibibatunga ndetse n’inzu barimo yenda kubagwaho.
Nyuma y’iyi nkuru yatabarizaga aba abana, ubuyobozi bwemeye ko habayeho uburangare bw’inzego z’ibanze ariko ubu bukaba bwatangiye kubafasha ndetse mu mpera z’icyumweru gishize babashyiriye ibiribwa n’ibiryamirwa detse ubuyobozi bwizeza kubasanira iyi nzu.
Abaturanyi b’aba bana bishimiye iki gikorwa cy’ubuyobozi. Umwe muri bo yagize ati “Mbonye ko ubuyobozi buri hafi kuba buje kudufasha. Ibikoresho barabibonye.”
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique avuga ko ubu hagiye no gushakishwa uburyo hamenyekana amakuru y’ababyeyi b’aba bana.
Ati “Nubwo tubahaye ibikoresho ibiribwa, iby’isuku ndetse n’ibikoresho byo mu gikoni ariko ikigiye kwihutishwa ni ugusana inzu yabo ikamera nabi bakayibamo.”
Hirya no hino mu Gihugu hakunze kumvikana imiryango igirana amakimbirane bikagira ingaruka ku bana bakisanga bari mu buzima bugoye nyamara ubuyobozi burebera akenshi ibibazo bigakemurwa ari uko itangazamakuru rihatunze itoroshi.
Perezida Paul Kagame aherutse kunenga imigirire nk’iyi ubwo abayobozi baherutse gutorwa bari mu mwiherero. Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yabibukije ko nta mwana ugomba kubaho nabi bitewe n’ibibazo by’imiryango akomokamo cyangwa izindi mpamvu kuko Igihugu aricyo mubyeyi w’abana nk’aba.
INKURU YOSE:
RADIOTV10