Aborozi barifuza ko Inka bajyanye kugurisha zajya zipimwa ku munzani nk’uko bikorwa ku Bishyimbo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu borozi b’Inka bo mu Ntara y’Iburasirazuba baravuga ko umuco wo gupimisha ijisho mu kugura aya matungo yabo wacika kuko ubahendesha, bagasaba ko zajya zipimwa ku munzani nk’uko bikorwa ku yindi misaruro ikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Ubusanzwe umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, nk’ibishyimbo, amasaka, ibigori n’amata bigurwa hagendewe ku bilo bifite mu gihe amatungo yo habaho guciririkanya bitewe n’ubuhagarike bwaryo.

Izindi Nkuru

Bamwe mu borozi b’Inka bo mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko kuba igiciro cy’Inka kigipimishwa ijisho bikomeza kubahendesha ndetse bikanabaca intege muri uyu mwuga w’ubworozi.

Revelant Nkusi yagize ati “Umwe araza akareba ngo ‘aka gaka ni akande?’ wamubwira amafaranga akaguseka akaguha ayo ashatse kubera ibibazo ufite ukemera ugahendwa ariko atari cyo cyakabaye igiciro cyayo.”

Avuga ikibabaje ari uko aba baguzi b’Inka babungukamo kuko bo bagenda bakagurisha ku bilo mu gihe bo baguze bapimishije ijisho.

Ati “Ugasanaga wa mucuruzi ni we wunguka kurusha wa mworozi. Ibyo bituma abantu bagira intege nke mu bintu by’ubworozi.”

Undi mworozi yagize ati “Usanga ibigori babipimura, amata bayapimura muri litiro ariko Inka bagapimisha ijisho nyamara bagurisha inyama bagashyira ku kilo.”

Uyu mworozi avuga hari n’ahandi bagurisha inka babanje gupima ku minzani bityo ko bikwiye no kuba muri iyi Ntara yabo y’Iburasirazuba isanzwe izwiho kororerwamo Inka cyane.

 

Abacuruzi barunga mu ry’aborozi

Abagura izi nka bakajya kuzicuruza bavuga ko na bo kuba bagura bapimishije ijisho na bo hari igihe bibahendesha ku buryo hari igihe ijisho ribabeshya bajyana inka baguze bagasanga ibilo ifite biri munsi y’ayo bayiguze.

Umwe muri bo ati “Tugura inka akenshi tugereranyije ukayireba ukavuga ngo iyi ishobora kugira ibilo 70 cyangwa 80 wayibaga ukabibura, ukaba wasanga nka 50 cyangwa 60.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel Gasana avuga ko iki cyifuzo kigomba gushyirwa mu bikorwa ku buryo mu masoko y’amatungo yose yo muri iyi Ntara hashyiwa iminzani ubundi Minisiteri y’Ubucuruzi ishyireho igiciro cyo gufatiraho.

Avuga ko ibi bizanatuma umworozi yita ku itungo rye neza akarigaburira kugira ngo rizashishe ubundi azarigurishe ku giciro cyo hejuru ndetse bikazanatuma n’ubworozi burushaho gutanga umusaruro utubutse kuko aborozi bazaba bitaye ku matungo yabo.

Ati “Umworozi naragira Inka ye neza, izamuha ibilo ashaka kandi ku nyama nziza ndetse n’uruhu rwiza, icyo gihe rero nayitwara ku munzani bakamubarira byose, ntazahendwa kandi n’umucuruzi na we azaba avuga ngo ubwo nyiguze kuri aya ninjya kuyibaga azavuga ati ‘dore uko birimo kugenda’.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru