Sunday, September 8, 2024

Abandi basirikare ba FARDC bakatiwe igihano kiremereye kurusha ibindi noneho bahamijwe ibyaha bitandukanye n’iby’abaherutse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye igihano cy’urupfu abasirikare batatu b’iki Gihugu, rubahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi no gusesagura amasasu, nyuma y’uko habaye igikorwa cyo kurasa urufaya rw’amasasu mu bantu bari bicaye baganira.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’iminsi micye nanone abasirikare 25 ba FARDC, bakatiwe igihano nk’iki cyo kwicwa, aho bo bahamijwe ibyaha birimo guhunga urugamba bari bahanganyemo na M23.

Aba basirikare batatu bakatiwe ku wa Mbere w’iki Cyumweru, nyuma yo kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Uvira rwari rwimuriye ibikorwa byarwo mu gace ka Mboko muri Teritwari ya Fizi.

Aba basirikare batatu bahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi, umugambi wo gushaka kwica, kurenga ku mabwiriza ya gisirikare ndetse no gupfusha ubusa amasasu.

Ni ibyaha byakozwe tariki 22 Kamena 2024 muri Segiteri ya Tanganyika muri Gurupoma ya Babungwe-Nord muri Teritwari ya Fizi, aho umusirikare yarashe urufaya rw’amasasu mu itsinda ry’abantu bari bateraniye aho bariho baganirira.

Ubwo ibi byabaga, umuyobozi umwe wo muri ako gace yahise ahasiga ubuzima, mu gihe umugore we yahakomerekeye bikabije.

Nanone kandi abandi bantu batatu barimo Komanda wa FARDC muri aka gace, na bo baje gupfa bazize ibikomere byo kurasirwa muri iki gikorwa cy’urugomo.

Muri abo baje kwitaba Imana nyuma kandi, barimo uwari Umuyobozi mukuru w’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Segiteri ya Tanganyika.

Abantu batatu bose baregwaga ibyaha by’ibi bikorwa byahitanye aba bantu, bose ni abasirikare ba FARDC, banasabwe kwishyura ibihumbi 250 USD azahabwa abagizweho ingaruka n’ibyo bakoze.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts