Ikindi cyiciro cy’Ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC) zari mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatashye n’ubundi gikoresheje inzira inyura mu Rwanda.
Iki cyiciro cy’izindi Ngabo zari mu butumwa bwa SADC (SAMIDR) cyatashye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Kamena 2025, nyuma yuko mu cyumweru gishize hari izindi ngabo zihanyuze zitaha.
Imodoka 16 za Kompanyi itwara abagenzi ya RITCO zitwaye aba basirikare zongeye kugaragara mu muhanda Rubavu-Kigali nyuma yo kwinjira mu Rwanda zivuye kubafata muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni nyuma yuko izi ngabo zari zikuwe mu kigo cya Gisirikare cya Mubambiro bari bamaze igihe bacumbitsemo kuva umutwe wa AFC/M23 wafata Umujyi wa Goma.
Mu muhanda Rubavu-Kigali, ahanyuraga izi modoka, umutekano wari wose, aho bagendaga bashakirwa inzira n’Ingabo z’u Rwanda zari zibacungiye umutekano kuva ku mupaka uhuza u Rwanda na DRC.
Ku wa Kane w’icyumweru gishize, ikindi cyiciro cy’Ingabo zari mu butumwa bwa SADC (SAMIDRC) na cyo cyaratashye, aho na bwo zari zagiye gufatwa n’imodoka za RITCO zabakuye muri iki Kigo cya Mubambiro.
Kuva mu mpera za Mata uyu mwaka, SADC yatangiye gucyura abasirikare n’ibikoresho byakoreshwaga n’abari muri buriya butumwa bw’uyu Muryango, ahagaragaye cyane ibikoresho byajyanwaga muri Tanzania na byo byanujijwe mu Rwanda, mu gihe ubu hari gucyurwa abasirikare.
Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) yateranye tariki 13 Werurwe, yemeje ko ihagaritse ubutumwa bw’ingabo zawo zari zagiyemo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufatanya na FARDC guhangana na M23.
Icyo gihe kandi iyi nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize SADC yahise inatangaza ko hahita hatangira ibikorwa byo gucyura izi ngabo n’ibikoresho byazo.
RADIOTV10