Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri Uganda, nyuma y’ibyumweru bitatu hari abandi barangije muri Kenya.
Abarangije muri iri shuri rya SCSC (Senior Command and Staff College (SCSC), ni Maj Charles Ndayambaje na Maj Isaac Buregeya, barangirije rimwe na bagenzi babo mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025.
Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda dukesha aya makuru, buvuga ko “uyu munsi tariki 27 Kamena 2025, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare Brig Gen Andrew Nyamvumba, yitabiriye isozwa ry’amasomo muri SCSC mu cyiciro cya 2024-2025 i Kimaka muri Uganda.”
Abo bofisiye Bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Gihugu cya Uganda hatarashira ukwezi kumwe abandi basirikare babiri b’Abofisiye bakuru muri RDF, barangije mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and Staff College ryo mu Gihugu cya Kenya.
Aba basirikare babiri barangije mu amasomo muri Kenya’s Joint Command and Staff College mu ntangiro z’uku kwezi tariki 05 Kamena 2025, ni Maj. Emmanuel Rutayisire na Maj. Hipolyte Muvunyi.
Aba kandi na bo barangije muri Kenya nyuma y’iminsi micye mukuru wabo Col Patrick Nyirishema na we arangije amasomo muri iki Gihugu mu ishuri rikuru rya National Defence College -Kenya (NDU Kenya) wahawe impamyabushobozi tariki 27 Gicurasi 2025.

RADIOTV10