• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abantu 100 b’Iburasirazuba bafashwe bashaka guhunga kubera kwanga kwikingiza barimo abashakaga kujya Uganda

radiotv10by radiotv10
12/01/2022
in MU RWANDA
0
Abantu 100 b’Iburasirazuba bafashwe bashaka guhunga kubera kwanga kwikingiza barimo abashakaga kujya Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel yatangaje ko hari abantu 115 bo muri iyi Ntara bafashwe [mu bihe bitandukanye] bari mu mugambi wo guhunga kubera kwanga kwikingiza COVID-19 barimo n’abashakaga guhungira mu gihugu cy’abaturanyi.

Mu Kiganiro Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, hagarutswe ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, Guverineri Gasana Emmanuel yavuze ko hari abantu batahise bumva zimwe muri izi ngamba zirimo no kwikingiza bashingiye ku myumvire cyangwa imyemerere yabo.

Agaruka ku bantu babanje kwinangira banga kwikingiza, yavuze ko hari abaturage bo muri iyi Ntara bafashwe bahungiye mu Turere tunyuranye kugira ngo batikingiza urukingo rwa COVID-19.

Bamwe bafashwe bavuye mu Karere kamwe bakajya mu kandi n’abari bahunze iyi Ntara bakajya mu yindi bose babitewe no kwanga kwikingiza.

Yagize ati “Abantu ba Kirehe bafatirwa ku mupaka bagenda bashaka kujya mu gihugu cy’abaturanyi n’ahandi n’ahandi, usanga ari abantu bacye bafite imyumvire itandukanye.”

Yakomeje agira ati “Ubu hamaze gufatwa abantu 115 bakagarurwa bakigishwa hari n’abandi bagendaga bifungirana mu nzu nabo basangwayo bakigishwa.”

Guverineri Gasana Emmanuel anashima intambwe imaze guterwa mu bikorwa byo gukingira muri iyi Ntara kuko abarenga Miliyoni ebyiri bamaze guhabwa nibura urukingo rwa mbere.

Yaboneyeho no kuvuga ko amadini n’amatorero yagize uruhare muri ibi bikorwa kuko hari abantu barenga ibihumbi bibiri bari baranze kwikingiza bigishijwe bakava ku izima bakemera kwikingiza.

Yagiriye inama abakomeje kwinangira, ati “Ibi ni amahirwe adasanzwe Leta iba yakoze yo gushobora kubonera abantu bose inkingo kugira ngo birinde kandi ntibatakaze ubuzima kubera COVID-19 abantu ntibakwiriye gutangwa kwikingiza rwose.”

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhabwa nibura urukindo rwa mbere rwa COVID-19, ni 7 813 926 barimo 5 775 290 bamaze guhabwa doze ebyiri mu gihe abamaze guhabwa doze ishimangira ari 449 663.

Icyitonderwa: Ifoto (Internet) iri hejuru ni iy’Abanyarwanda 9 boherejwe n’u Burundi na bo bari bahunze gahunda yo gukingirwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − ten =

Previous Post

Barahatanira intebe y’icyubahiro: Kiyovu ishobora gukina na APR idafite abakinnyi 2 ngenderwaho

Next Post

Arashinjwa n’abaturage kwitwaza icyubahiro n’ububasha akubaka mu muhanda rwagati bihangiye

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Arashinjwa n’abaturage kwitwaza icyubahiro n’ububasha akubaka mu muhanda rwagati bihangiye

Arashinjwa n’abaturage kwitwaza icyubahiro n’ububasha akubaka mu muhanda rwagati bihangiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.