Mu Ntara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo, habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi yagonganye n’indi modoka zigashya zigakongoka hagahiramo abantu 16.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Minibus yagonzwe n’indi ya SUV zigashya.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ubwikorezi muri Africa y’Epfo, Mike Maringa yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko imodoka yo mu bwoko bwa SUV yataye umuhanda ubwo ipine ryayo ryaturikiraga mu muhanda usanzwe ugendwamo n’imodoka zifite umuvuduko mwinshi (Highway).
Ubwo iyi modokayakoreraga iyi mpanuka muri uyu muhanda mu majyepfo ashyira Uburasirazuba muri Africa y’Epfo mu Ntara ya Limpopo, yahise igenda isekura indi modoka itwara abagenzi isanzwe ifite imyanya 22.
Mike Maringa yagize ati “Bus yahise ifatwa n’inkongi ihita ihiramo abantu 16.”
Yatangaje ko umushoferi wa SUV na we yahise apfa naho abantu umunani bakaba barokotse iyi mpanuka ariko bagakomereka.
Muri Africa y’Epfo habarwa abantu 1 500 bishwe n’impanuka zabereye mu muhanda mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2021.
RADIOTV10