Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi

radiotv10by radiotv10
09/07/2025
in AMAHANGA
0
Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi
Share on FacebookShare on Twitter

I Bruxelles mu Bubiligi, hatanzwe ikirego kiregwamo abantu icyenda (9) bo mu muryango wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, barimo n’umugore we, baregwa gusahura Igihugu mu bujura bw’amabuye y’agaciro bwakorewe mu Ntara za Haut-Katanga na Lualaba.

Amakuru dukesha ikinyamakuru RTBF ACTUS cyo mu Bubilgi, avuga ko iki kirego cyagejejwe mu butabera bw’u Bubiligi kuri uyu wa Kabiri.

Abantu icyenda bo mu muryango wa Tshsekedi barezwe muri iki kirego cyo kwiba amabuye y’agaciro yo mu Ntara za Haut-Katanga na Lualaba, barimo umugore we Denise Nyakeru Tshisekedi, abana babo, abavandimwe ba Perezida Tshisekedi, muramukazi we ndetse na babyara be.

Iki kirego kivuga ko aba bantu icyenda bo mu muryango wa Tshisekedi “ari abafatanyabikorwa mu bugambanyi mu bikorwa bya ruswa n’indi myitwarire idakwiye.”

Ni ikirego cyatanzwe n’Abanyamategeko basanzwe bafite amazina akomeye, Bernard na Brieuc Maingain mu izina ry’imiryango myinshi itegamiye kuri Leta yo mu Ntara ya Katanga ndetse n’abantu bane bahoze ari abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Iki kirego kandi kivuga ko aba bantu icyenda bo mu muryango wa Tshisekedi ari bo bonyine bari muri ubu bujura bw’amabuye y’agaciro bukorerwa mu Ntara ya Katanga. Iki kirego cyatanzwe i Bruxelles, kuko aba bantu bakiregwamo basanzwe bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

Umwe mu batanze iki kirego yagize ati “Ibindi birego bizatangwa mu bindi Bihugu bikomokamo abandi bagira uruhare mu bujura bw’umutungo wacu.”

Kimwe mu bishinjwa Tshisekedi na bamwe mu banyapolitiki bavuga rumwe na we barimo uwo yasimbuye Joseph Kabila, harimo kuba we n’umuryango we bakomeje kwigwizaho imitungo itagira ingano, bakura mu bujura bw’umutungo kamere w’iki Gihugu ayobora.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 15 =

Previous Post

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Next Post

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Related Posts

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

by radiotv10
15/09/2025
0

Mu birori binogeye ijisho byabereye ku mbuga ngari ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma, Gimbal Musk, umuvandimwe w’umuherwe...

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

by radiotv10
15/09/2025
0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, abajijwe ubutumwa yagenera Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko...

DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Eng.: In a strong message Joseph Kabila reveals what he wants for the Congolese

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former president of the Democratic Republic of Congo, delivered a message to the Congolese people, stating...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura
IBYAMAMARE

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

by radiotv10
16/09/2025
0

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

16/09/2025
Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

16/09/2025
Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

16/09/2025
Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.