Leta ya Uganda, yatangaje ko yamaze gucyura abaturage bayo basaga 80 bari baragiye muri Ethiopia mu rugendo rugamije kwiyiririza ubusa ku musozi wo mu burasirazuba bwaho mu gihe cy’iminsi 40, mu rwego rwo gutegereza Yesu, bataha batarabona umucunguzi.
Leta ya Ethiopia ikimara kumenya ko aba baturage binjiye mu Gihugu kuri iyo gahunda yo kujya kwiyiriza ubusa ngo bazone uko babonana n’umucunguzi, yahise ikorana na Uganda kugira ngo aba baturage batabarwe.
Hahise hatangira ibikorwa byo gushaka uburyo aba baturage bacyurwa mu Gihugu cyabo nubwo bavugaga ko bazanywe no kujya mu ijuru.
Nyuma yo kugarurwa mu Gihugu cyabo, ubu igikurikiyeho ni uguhiga umuvugabutumwa wari wababwirije abagira iyo nama yo kujya kwiyiriza iminsi 40 bagahura na Yesu.
Ibi bikurikiye ibyabaye muri Kenya muri Werurwe 2023, ubwo abakabakaba 300 bagwaga ku musozi bagiyeyo kwiyiriza ubusa ngo bazagere mu ijuru byoroshye, nyuma yo kubigirwamo inama n’umupasiteri ubu uri gukurikiranwa n’inzego.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10