Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igikekwa ku bisasu bitatu byabonetse mu rugo rw’umuturage i Kayonza

radiotv10by radiotv10
14/06/2023
in MU RWANDA
0
Igikekwa ku bisasu bitatu byabonetse mu rugo rw’umuturage i Kayonza

Ifoto yakuwe kuri interineti ntihuye n'ibivugwa mu nkuru. Yifashishijwe

Share on FacebookShare on Twitter

Mu rugo rw’umuturage wo mu Kagari ka Rusave mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, habonetse ibisasu bitatu byo mu bwoko bwa Grenade, aho abaturanyi bavuze icyo bakeka nk’intandaro y’izi grenade zishaje zasanzwe muri urwo rugo.

Ibi bisasu byo mu bwoko bwa grenade, byabonetse kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena 2023, ubwo nyiri uru rugo yari ari guharura mu rugo, akaza kubona kimwe.

Uyu muturage wo mu Mudugudu wa Bwinyana mu Kagari ka Rusave, ubwo yakubitaga isuka, akabona ikintu cy’icyuma abonye bwa mbere, yahise yiyambaza abaturage ngo bamubwire icyo ari cyo, baje basanga n’igisasu cya Grenade gishaje.

Pauline Mutuyimana uyobora Umurenge wa Murama, yemeje aya makuru ya grenade zabonetse mu rugo rw’uyu muturage, avuga ko ubwo abaturanyi bazaga kureba iby’iki gisasu cyari kibonywe n’umuturanyi wabo, baje no kubona ibindi bibiri.

Yagize ati “Ubwo bakomezaga gukuraho itaka, babonye n’izindi ebyiri. Gusa mu bigaragara zirashaje cyane.”

Uyu muyobozi avuga ko abaturage bahise bamenyesha inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano, na zo zikihutira kuhagera, zigahita zishyirwaho uburinzi kugira ngo ibi bisasu bitaza guteza ibibazo mbere y’uko bikurwego n’inzego zibishinzwe.

Abaturage bo muri aka gace, bavuze ko ahabonetse ibi bisasu, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bariyeri yari yarashinzwe n’abasirikare, bagakeka ko ari bo bahasize izi grenade.

Uyu muturage wo muri uru rugo rwabonetsemo izi grenade, yahise ashakirwa aho gucumbika, kugira ngo zitaba zateza impanuka zikangiza ubuzima bwe, ubundi inzego z’umutekano zikajya gukuraho ibi bisasu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 9 =

Previous Post

Uganda: Nyuma y’itegeko rihana abatinganyi hamenyekanye impinduka zahise ziba ku mibereho yabo

Next Post

Abanya-Uganda bari bagiye gutegerereza Yezu muri Ethiopia ibyabayeho byatumye bataha atarabageraho

Related Posts

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

by radiotv10
11/11/2025
0

Sosiyete y’Igihigu Ishinzwe Ingufu-REG yasobanuye ko ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryabaye ku Cyumweru mu bice hafi ya byose by’Igihugu, ryaturutse ku...

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

IZIHERUKA

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo
AMAHANGA

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

by radiotv10
11/11/2025
0

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

10/11/2025
Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanya-Uganda bari bagiye gutegerereza Yezu muri Ethiopia ibyabayeho byatumye bataha atarabageraho

Abanya-Uganda bari bagiye gutegerereza Yezu muri Ethiopia ibyabayeho byatumye bataha atarabageraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.