Igikekwa ku bisasu bitatu byabonetse mu rugo rw’umuturage i Kayonza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu rugo rw’umuturage wo mu Kagari ka Rusave mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, habonetse ibisasu bitatu byo mu bwoko bwa Grenade, aho abaturanyi bavuze icyo bakeka nk’intandaro y’izi grenade zishaje zasanzwe muri urwo rugo.

Ibi bisasu byo mu bwoko bwa grenade, byabonetse kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena 2023, ubwo nyiri uru rugo yari ari guharura mu rugo, akaza kubona kimwe.

Izindi Nkuru

Uyu muturage wo mu Mudugudu wa Bwinyana mu Kagari ka Rusave, ubwo yakubitaga isuka, akabona ikintu cy’icyuma abonye bwa mbere, yahise yiyambaza abaturage ngo bamubwire icyo ari cyo, baje basanga n’igisasu cya Grenade gishaje.

Pauline Mutuyimana uyobora Umurenge wa Murama, yemeje aya makuru ya grenade zabonetse mu rugo rw’uyu muturage, avuga ko ubwo abaturanyi bazaga kureba iby’iki gisasu cyari kibonywe n’umuturanyi wabo, baje no kubona ibindi bibiri.

Yagize ati Ubwo bakomezaga gukuraho itaka, babonye n’izindi ebyiri. Gusa mu bigaragara zirashaje cyane.

Uyu muyobozi avuga ko abaturage bahise bamenyesha inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano, na zo zikihutira kuhagera, zigahita zishyirwaho uburinzi kugira ngo ibi bisasu bitaza guteza ibibazo mbere y’uko bikurwego n’inzego zibishinzwe.

Abaturage bo muri aka gace, bavuze ko ahabonetse ibi bisasu, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bariyeri yari yarashinzwe n’abasirikare, bagakeka ko ari bo bahasize izi grenade.

Uyu muturage wo muri uru rugo rwabonetsemo izi grenade, yahise ashakirwa aho gucumbika, kugira ngo zitaba zateza impanuka zikangiza ubuzima bwe, ubundi inzego z’umutekano zikajya gukuraho ibi bisasu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru