Bamwe mu bategera imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, mu bigo byabigenewe [Gare], bavuga ko mu bihe by’imvura banyagirwa, mu gihe Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko hari umushinga wo kuvugurura Gare ya Nyabugogo mu myaka 5 ariko ntibugaragaze ko hazaboneka aho abagenzi bakugama.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 yagiye muri Gare imwe yo mu Mujyi wa Kigali ya Kabuga, mu masaha y’igitondo, asanga imvura iri kugwa, nta muntu uri muri iyi Gare ahubwo imodoka zabuze abazijyamo, kuko abagenzi baje gutega bari bugamye mu nzu ziri hafi aho.
Bamwe mu bari baje gutegera imodoka muri iyi Gare, bavuga ko baje bagatonda imirongo ariko imvura ikaza kuyibasangaho, bakayivaho biruka bajya gushaka aho bugama.
Umwe ati “Nk’ubu mvuye ku murongo nza hano ku ibaraza kwikinga imvura kuko yari ibaye nyinshi. Impamvu ni uko aho dutegerereza hadasakaye.”
Ibi ni nako bimeze muri Gare ya Kimironko, aho umunyamakuru yageze agasanga ikirere kijimye nk’ikigiye kubyara imvura, ari na ko abaturage bari bafite impunge z’aho bayugamira.
Kagabo Paul yagize ati “Imvura iramutse iguye nyine nasohoka gare nkajya hariya hanze kugama, none se ko ntaguma ku murongo ngo nyagirwe.”
Mugenzi we na we avuga ko bigoye kwihanganira kunyagirwa, ahubwo bahitamo kujya kugama bakaza gutega imvura ihise.
Ati “N’ejobundi haguye imvura nyinshi insanga ndimo hano ku murongo, ariko abenshi twahise twiruka tujya kugama hanze ya Gare, ubwo nyine imodoka ziraza zikijyanira abandi bemeye kunyagirwa.”
Iki kibazo kandi kinagaragara mu bindi bigo bitegerwamo imodoka bizwi muri Kigali, nka Nyabugogo ndetse no mu Mujyi rwagati ahazwi nka Downtown.
Abaturage bakunze gutegera imodoka muri ibi bigo, bafite ibyifuzo. Mukamasabo Theodosie ati “Bakwiye kureba uburyo ahantu abagenzi bahagaraga bategereje imodoka bahasakara ku buryo imvura iguye baguma ku mirongo, kuko nk’ubu imodoka iransiga kubera ko nasohoste muri gare nkajya gushaha ubwugamo.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko ubuyobozi bufite umushinga wo kuvugurura Gare ya Nyabugogo, “ku buryo imodoka ziva mu mahanga no mu Ntara zizajya ziparika ukwazo, n’izo mu Mujyi wa kigali zikajya ukwazo.”
Pudence Rubingisa avuga ko uyu mushinga ureba Gare ya Nyabugogo gusa, uzarangira mu myaka itanu, gusa ntiwumvikanamo ko uzaba urimo igisubizo cy’aba baturage bataka kunyagirirwa muri za Gare.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10