Abanyamakuru ba Siporo kuri RADIO10 bongeye guca impaka noneho bakorera ikiganiro muri Hoteli (VIDEO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Anta Biganiro, Claude Hitimana, Faustinho n’abandi banyamakuru bo mu biganiro bya siporo kuri RADIOTV10, bongeye gukora agashya, bakorera ikiganiro muri Hoteli iri mu za mbere nziza Rwanda, kandi bagaragara mu myambaro y’abakora imyuga inyuranye.

Faustin Mugenzi uzwi nka Faustinho mu nkweto za bote yakunje ipantalo nk’umuhinzi uvuye mu mushike, n’agakoni ku rutugu, Biganiro Antha mu gisarubeti cy’abakanishi ndetse n’abandi banyamakuru bo mu biganiro bya Siporo, ni ko bakoze ikiganiro bambaye.

Izindi Nkuru

Ni imyambarire yo kwisanisha n’abakunzi bose ba RADIOTV10 bakurikiye imikino y’Igikombe cy’Isi kuri Radio 10 nka radiyo ya mbere yogeje iyi mikino mu buryo buryoheye amatwi.

Ni ikiganiro Urukiko rw’Imikino kinayoboye ibindi biganiro byose bya siporo mu Rwanda, gisanzwe kibera muri studio za Radio 10 ariko icy’uyu munsi kikaba cyabereye muri Hoteli ya Hilltop ubu isigaye yitwa Hilltop and Country Club.

Muri iki kiganiro kandi habayeho n’umuhango wo gushimira Umunyamakuru Annet Mugabo wa RADIOTV10 ari na we Munyarwanda wenyine wakurikiranye Igikombe cy’Isi kuva ku mukino wa mbere kugeza ku wa nyuma, ndetse hanahembwa abafatanyabikorwa ba RADIOTV10 babanye n’iki gitangazamakuru mu bihe by’Igikombe cy’Isi.

Umuyobozi Mukuru wa Tele 10 Group, Augustin Muhirwa wayoboye uyu muhango wo gushimira uyu munyamakuru n’abafatanyabikorwa ba RADIOTV10, yavuze ko byumwihariko kuri Annet Mugabo, uretse kuba yaritwaye neza mu Gikombe cy’Isi, binashimishije kuba ari umwari w’Umunyarwandakazi wakoze aka kazi nk’uwaturutse mu Gihugu kimakaje ihame ry’uburinganire.

 

KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE

AMAFOTO

RADIOTV10

 

Comments 1

  1. NZABANUMVA says:

    1.UMunyarwanda wenyine wakurikiranye Igikombe cy’Isi kuva ku mukino wa mbere kugeza ku wa nyuma!!!
    2.Ikiganiro Urukiko rw’Imikino kinayoboye ibindi biganiro byose bya siporo mu Rwanda!!!! MURAKABYA BASI

Leave a Reply to NZABANUMVA Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru