Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umusirikare wa FARDC wari gukurubanwa n’abaturage bamuziza ko ari Umututsi yagaragaye avirirana

radiotv10by radiotv10
23/12/2022
in AMAHANGA, POLITIKI
2
Umusirikare wa FARDC wari gukurubanwa n’abaturage bamuziza ko ari Umututsi yagaragaye avirirana
Share on FacebookShare on Twitter

Umusirikare wa FARDC wagaragaye yafashwe mu mashati n’abaturage bamutuka ngo ni Umunyarwanda, hagaragaye andi mashusho bamaze kumukubita bamukomerekeje ari kuva amaraso mu kanwa no mu mazuru.

Aya mashusho yashyizwe kuri Twitter na Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa yamagana akarengane kari gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, yagaragazaga uyu musirikare wa FARDC, yafashwe n’abaturage bo muri Congo bafatanyije n’undi musirikare mugenzi w’uyu wahohoterwaga.

Mu nkuru twari twanditse mbere nka RADIOTV10, harimo ubutumwa bwari buherekeje aya mashusho agaragaza uyu musirikare yafashwe mu mashati, aho Betrand Bisimwa yari yagize ati “Ibikorwa nk’ibi by’ihohotera, by’ urwango n’ivangura bigomba gushyirwaho akadomo.”

Ni amashusho yanamaganiwe kure na bamwe mu baturage bo mu karere barimo n’abo mu Rwanda, nk’uwitwa Adele Kibasumba wari wagaragaje ko bibabaje kubona umusirikare nk’uyu utewe ishema no gukorera Igihugu cye, ariko abaturage bakabirengaho bakamuhohotera kariya kageni kubera uko yaremwe.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yongeye kugaragaza andi mashusho agaragaza uyu musirikare yamaze gukubitwa nyuma yuko agaragaye yafashwe mu mashatsi.

pic.twitter.com/4Xs7lgTGAg

— Bertrand Bisimwa (@bbisimwa) December 21, 2022

Muri aya mashusho yasohotse nyuma, agaragaza uyu musirikare yegamye ku modoka ari kuva amaraso mu mazuru no mu kanwa, bigaragara ko abamukubise bamunegekaje kuko ataba afite intege, mu gihe we agaragara nk’uwababariye abamukubise ababaza ati “ariko ubundi umutekano urihe koko?”

Agera aho agahaguruka ariko nta rutege, agasa nk’utambuka yikanda mu nda bigaragara ko ari kuribwa kubera gukubitwa.

Ibikorwa byo guhotera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bimaze iminsi bigaragara, ariko umutwe wa M23 wavutse ugamije guhangana na byo ukaba ukomeje kubyamagana kuko biri gukorwa amahanga arebera.

Impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Rwanda zirimo n’izimaze imyaka igera muri 25, muri iki cyumweru zakoze imyigaragambyo yo kwamagana ibikorwa nk’ibi biri gukorerwa bene wabo, basaba ko amahanga adakwiye gukomeza kurebera.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Joseph says:
    3 years ago

    Ndibazaniba umukuruwigihugu kiseked areba ibirikubera mugihugucye akarya akaryama agasinzira igihugu yakigize nkaho yakiguze ngwajye agikoresha ukoyiboneye ndiwe nahagarikibirikuba ntawe njyishijinama kuko ibibazo ntawundi bireba si un si Eac surwanda nutabikora imana yaguhaye izoshingano izazikwambura hariho nibihano bikakaye nkwifurije gutekerezaneza icyazanira igihugucyawe amahoro niterambere

    Reply
  2. Janvier HARAHAGAZWE says:
    3 years ago

    Dieu pardonne toujours , les hommes quelques fois , La Nature Jamais!! Abo banye Congo bâriko Boca rubozo benewabo babahor’ubwoko kandi ariko Imana yabaremye ntibibaze ngo : Bizijyana !!!! N’abagize Génocide aha mubiyaga bigari bapfuye biruka!!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − seven =

Previous Post

MINEDUC yagaragaje ikitagomba kuba mu bihembo ababyeyi bazaha abanyeshuri baje mu biruhuko

Next Post

Abanyamakuru ba Siporo kuri RADIO10 bongeye guca impaka noneho bakorera ikiganiro muri Hoteli (VIDEO)

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyamakuru ba Siporo kuri RADIO10 bongeye guca impaka noneho bakorera ikiganiro muri Hoteli (VIDEO)

Abanyamakuru ba Siporo kuri RADIO10 bongeye guca impaka noneho bakorera ikiganiro muri Hoteli (VIDEO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.