Umusirikare wa FARDC wari gukurubanwa n’abaturage bamuziza ko ari Umututsi yagaragaye avirirana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusirikare wa FARDC wagaragaye yafashwe mu mashati n’abaturage bamutuka ngo ni Umunyarwanda, hagaragaye andi mashusho bamaze kumukubita bamukomerekeje ari kuva amaraso mu kanwa no mu mazuru.

Aya mashusho yashyizwe kuri Twitter na Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa yamagana akarengane kari gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, yagaragazaga uyu musirikare wa FARDC, yafashwe n’abaturage bo muri Congo bafatanyije n’undi musirikare mugenzi w’uyu wahohoterwaga.

Izindi Nkuru

Mu nkuru twari twanditse mbere nka RADIOTV10, harimo ubutumwa bwari buherekeje aya mashusho agaragaza uyu musirikare yafashwe mu mashati, aho Betrand Bisimwa yari yagize ati “Ibikorwa nk’ibi by’ihohotera, by’ urwango n’ivangura bigomba gushyirwaho akadomo.”

Ni amashusho yanamaganiwe kure na bamwe mu baturage bo mu karere barimo n’abo mu Rwanda, nk’uwitwa Adele Kibasumba wari wagaragaje ko bibabaje kubona umusirikare nk’uyu utewe ishema no gukorera Igihugu cye, ariko abaturage bakabirengaho bakamuhohotera kariya kageni kubera uko yaremwe.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yongeye kugaragaza andi mashusho agaragaza uyu musirikare yamaze gukubitwa nyuma yuko agaragaye yafashwe mu mashatsi.

Muri aya mashusho yasohotse nyuma, agaragaza uyu musirikare yegamye ku modoka ari kuva amaraso mu mazuru no mu kanwa, bigaragara ko abamukubise bamunegekaje kuko ataba afite intege, mu gihe we agaragara nk’uwababariye abamukubise ababaza ati “ariko ubundi umutekano urihe koko?”

Agera aho agahaguruka ariko nta rutege, agasa nk’utambuka yikanda mu nda bigaragara ko ari kuribwa kubera gukubitwa.

Ibikorwa byo guhotera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bimaze iminsi bigaragara, ariko umutwe wa M23 wavutse ugamije guhangana na byo ukaba ukomeje kubyamagana kuko biri gukorwa amahanga arebera.

Impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Rwanda zirimo n’izimaze imyaka igera muri 25, muri iki cyumweru zakoze imyigaragambyo yo kwamagana ibikorwa nk’ibi biri gukorerwa bene wabo, basaba ko amahanga adakwiye gukomeza kurebera.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Joseph says:

    Ndibazaniba umukuruwigihugu kiseked areba ibirikubera mugihugucye akarya akaryama agasinzira igihugu yakigize nkaho yakiguze ngwajye agikoresha ukoyiboneye ndiwe nahagarikibirikuba ntawe njyishijinama kuko ibibazo ntawundi bireba si un si Eac surwanda nutabikora imana yaguhaye izoshingano izazikwambura hariho nibihano bikakaye nkwifurije gutekerezaneza icyazanira igihugucyawe amahoro niterambere

  2. Janvier HARAHAGAZWE says:

    Dieu pardonne toujours , les hommes quelques fois , La Nature Jamais!! Abo banye Congo bâriko Boca rubozo benewabo babahor’ubwoko kandi ariko Imana yabaremye ntibibaze ngo : Bizijyana !!!! N’abagize Génocide aha mubiyaga bigari bapfuye biruka!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru