Umunyamakuru Mugenzi Faustin uzwi nka Faustinho na Ngabo Roben, bombi bari mu bakomeye muri biganiro bya siporo mu Rwanda, bahuriye mu kiganiro nkarishyambwenge, kizwi nka 10Battle, bagaragaza ubumenyi budasanzwe.
Iki kiganiro gitambuka kuri TV10 kiri mu bikunzwe mu Rwanda, cyahuriyemo aba banyamakuru barimo na Faustinho wakoreye iki gitangazamakuru ndetse akaba yaranigeze kuyobora iki kiganiro.
Muri iki kiganiro gikunze guhuriramo ibyamamare biba bifite amazina akomeye mu Rwanda, gihurizwamo abantu babiri, bagasabwa kuvuga ku ngingo runaka mu gihe cy’amasegonda 30’’.
Ku kibazo cya mbere, inota ryegukanywe n’umunyamakuru Mugenzi Faustin wabajijwe sitade zikinirwaho imikino ya Shampiyona yo Buholandi, akavuga imwe.
Ikibazo cya kabiri, babajijwe Ibihugu byitabiriye Igikombe cy’Isi cyo mu 1998, Faustinho avuga ko yavuga 14, ariko ashyiramo kimwe kitakitabiriye, bituma inota ryegukanwa na Ngabo.
Ikibazo cya gatatu, babajijwe amakipe bavuga yo muri Shampiyona mu Rwanda, n’imyanya iriho ndetse n’amanota afite.
Mugenzi Faustin AKA Faustinho yavuze ko yavuga atatu, ahera kuri APR FC avuga ko ifite amanota 55, ariko atari byo, bituma Ngabo Roben yegukana irindi nota, agira abiri kuri rimwe rya Faustinho.
Ikibazo cya kane, babajijwe amakipe yageze muri 1/4 cya CAF Champions League, Ngabo Roben avuga ko yavuga esheshatu, aranazivuga koko, yegukana inota rya gatatu.
Mu gice cya kabiri cy’uyu mukino kiswe ‘Ndi inde’, ikibazo cya mbere cyabajijwe Mugenzi Faustin, aragitsindwa, mu gihe icya kabiri cyabajijwe Ngabo Roben we wagitsinze.
Icya gatau cyabajijwe Faustin aragitsinda, icya kane kibazwa Ngabo na cyo aragitsinda, akomeza kuyobora ku manota atanu kuri abiri ya Faustin.
Uyu mukino warangiye Ngabo Roben awutsinze, ku manota atanu kuri atatu ya Faustinho.
IKIGANIRO CYOSE
RADIOTV10