Iyo umwaka w’imikino utangiye, hari abakinnyi baba bahanzwe amaso na benshi bitewe n’ubuhanga baba bazwiho, gusa hari n’abatagira ibidasanzwe bagaragaza, bigatuma icyizere bari bafitiwe gitakara. Dore 11 batengushye benshi bari bitezeho ibitangaza muri uyu mwaka w’imikino mu Rwanda.
Aba bakinnyi bagarutsweho kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro 10 Sports (urukiko), gitambuka kuri Radio 10, gisanzwe gikorwa n’abanyamakuru bazobereye mu by’umupira w’amaguru n’indi mikino.
Dore abakinnyi 11 bakwiye kwibazwaho:
Umunyezamu
MVUYEKURE Emery (POLICE FC)
Uyu munyezamu yaje muri Police FC avuye muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopard, byari byitezwe ko ari we munyezamu wa mbere ariko uyu mwaka w’imikino yabanje mu imikino itarenze itatu (3) gusa.
Ba myugairo
Mackenzi (Gasogi), SALI BOUBAKAR (AS Kigali), Satulo (AS Kigali), Abouba SIBOMANA (POLICE FC)
Aba ba myugariro harimo 2 ba AS Kigali, aribo SALI na SATULO. Ni abakinnyi AS Kigali yaguze ngo bakemure ikibazo cyo mu mutima w’ubwugarizi, ariko umwaka urangiye nta mukino bakiniye iyi kipe.
Mackenzi na Abouba bakiniye Amakipe akomeye hano mu Rwanda, ariko mu makipe yabo uyu mwaka ubuzima ntibwagenze neza muri shampiyona.
Mu kibuga hagati
Migi (Police FC): Umukinnyi w’umunyarwanda waguzwe na Police FC avuye muri Tanzania ariko uyu mwaka awusoje akinnye imikino 4 gusa abanjemo.
Mbilizi Eric (Rayon Sports): Umukinnyi wavuye i Burundi aza mu ikipe ya Rayon Sports. Uyu mwaka w’imikino utangira yarakinaga, niwe watsinze igitego cya Rayon Sports gifugura uyu mwaka w’imikino, ariko uko iminsi yagiye ihita urwego rwe rwaragabanutse.
Mutyaba (Kiyovu Sports): Uyu ni Umukinnyi w’Umugande wasinyishijwe na Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino ushize anabafasha iyi kipe, ariko uyu mwaka awusoje akinnye imikino itarenze 2 abanjemo.
Ba rutahizamu
Camara (Rayon Sports): Akomoka muri Mali, yasinyishijwe na Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino ariko awusoje atsindiye Rayon Sports ibitego 2 gusa
Paul Were (Rayon Sports): Akomoka muri Kenya, yaje muri Rayon Sports, afite ibiro byinshi, ariko bigaragara ko azafasha ikipe ya Rayon Sports. Kubera ukudahozaho no kutitwara neza, byatumye ikipe ya Rayon Sports, isinyisha Ojera mu mikino yo kwishyura.
Man Yakre (AS Kigali): Ni rutahizamu ukomoka muri Cameroon, waje muri AS Kigali, bamurwanira na Rayon Sports, ariko uyu mwaka urangiye AS Kigali itsindirwa na Tchabarara gusa.
Abasimbura:
KABWIRI, ODHIAMBO, NKUBANA, MUVANDIMWE JMV, AMZA, RUGWIRO HERVE, NISHIMWE BLAISE, MASTER, DJABEL, MUGHENI, KHAMISS BIZIMANA, MUGUNGA, TRAORE BOUBAKAR, DOMINIC ANTOINE, KORMISHIN, DJUMA NIZEYIMANA.
Wasili UWIZEYE
RADIOTV10