Wednesday, December 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyamakuru mwakunze mugiye kongera kubumva: Radio10, mudatenguha abayumva ikuzaniye agashya

radiotv10by radiotv10
27/04/2024
in MU RWANDA
1
Abanyamakuru mwakunze mugiye kongera kubumva: Radio10, mudatenguha abayumva ikuzaniye agashya
Share on FacebookShare on Twitter

MC Monday, Innoc Bahati, Cyrille Ndegeya,…ni amazina atazibagirana mu banyamakuru bo mu Rwanda. Imyaka 20 irashize havutse imfura mu maradiyo yigenga mu Rwanda. Ni Radio 10 ikomeje kwizihiza isabukuru y’imyaka 20, ubu ikuzaniye abanyamakuru batangiranye na yo, mu biganiro bazakora umunsi umwe, bakongera kwiyibutsa ababakunze.

Tariki 28 Gashyantare 2004, insakazamajwi z’Abaturarwanda zatangiye kumvikanaho indi radio. Ni Radio 10 ari na yo yabayeho bwa mbere mu maradiyo yigenga mu Rwanda.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, Radio 10 yagize uruhare runini mu kubaka umuryango mugari Nyarwanda, ibagezaho ibiganiro byubaka; bibungura ubumenyi, bikorera ubuvugizi ababukeneye, nanone kandi bigasururutsa buri wese mu ngeri zose.

Mu biganiro bya siporo, iby’imyidagaduro, inyungurabumenyi ndetse n’amakuru y’ibibera mu Rwanda no hanze yarwo; byose ni umwihariko kuri Radio 10, iri mu za mbere zikora kinyamwuga mu Rwanda no mu karere ruherereyemo.

Tariki 01 Gicurasi 2024, ku munsi w’Abakozi; Radio 10 izakomeza kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 imaze ibonye izuba, aho kuri uwo munsi hateganyijwe kuzatambuka ibiganiro byihariye, bizatangwa n’abanyamakuru batangiranye n’iki gitangazamakuru.

Abanyamakuru bazatanga ibi biganiro, ni bamwe mu banyuze benshi kubera ubuhanga bwabo ndetse n’ibiganiro by’ubumenyi ndetse binasururutsa benshi, bakoraga n’ubu byasize urwibutso mu mitima y’ababumvise.

Harimo MC Monday wakoraga ibiganiro by’imyidagaduro, hakaba Cyrille Ndegeya na we utazibagirana mu biganiro byabaga byuzuye ubwenge ariko n’urwenya, ndetse na Virgile wakunzwe na benshi mu biganiro bya politiki.

Umuyobozi wa gahunda wa RADIOTV10, Eric Utuje avuga ko kugarura aba banyamakuru bagakora ibiganiro mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20, binagamije gushimira aba banyamakuru, ku bw’itafari bashyize ku kubaka Radio 10, imaze kugera ku rwego rushimishije, dore ko na yo yibarutse ibindi bitangazamakuru nka TV10 ndetse n’indi miyoboro nk’uru rubuga rutambutseho iyi nkuru [www.radiotv10.rw], ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

Avuga kandi ko bigamije no kongera kwibutsa abakunzi ba Radio 10 urugendo iki gitangazamakuru cyanyuzemo kugeza uyu munsi kiri mu bya mbere bikunzwe na benshi.

Ati “Mu gutangira ntabwo byari byoroshye, hari abanyamakuru baje banerekana ikinyuranyo hagati y’itangazamakuru ryari risanzwe. Abo batangiranye na Radio 10, abantu benshi barabakunze, mu kwizihiza imyaka 20 Radio 10 imaze, haje icyo gitekerezo cyo kubagarura kugira ngo abantu babakunze bongere bumve amajwi yabo.”

 

Uko gahunda iteye

Kuri uwo munsi tariki 01 Gicurasi 2024, abanyamakuru nka MC Monday, Virgille, Marino, Innoc Bahati, Jabo, Emma, Isabelle, Andre, Cyrille, Ernest na Clement; batangiranye na Radio 10 bazongera kumvikana kuri microphones za Radio 10.

Kuri iyi tariki, Abanyamakuru bakoraga ikiganiro cya Siporo, nka Emma na Clement Musangabatware [ubu ni Umudepite muri EALA], bazakirwa n’abasanzwe bagikora muri iki gihe kuva saa 10:00’, ubundi na bo bongere bagikore.

Guhera saa saba (13:00’) kugeza saa munani (14:00’), hazatambuka ikiganiro Inganzo y’Abahanzi yakorwaga na Innoc Bahati ndetse na MC Manday, bombi bagize amazina akomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Guhera saa kumi (16:00’) kugeza saa kumi n’ebyiri (18:00’) abakunzi ba Radio 10 bazongera kugorora imbavu, bumva ikiganiro cyari gisanzwe gikorwa na Cyrille Ndegeya na Ernest, na bo bakunzwe na benshi kuri Radio 10 mu kiganiro cyaruhuraga benshi cyuzuye urwenya.

Guhera saa kumi n’ebyiri (18:00’), abakunzi ba Radio 10 bazumva ijwi ry’umushyushyarugamba Isabelle na we wamamaye cyane mu biganiro by’igifaransa, aho kuri iyi nshuro azakora ikiganiro n’abana kizamara iminota 30’, ubundi akomereze mu kiganiro na cyo cyo gususurutsa abantu kizaba cyitwa Mercredi Mechant dore ko yanakoraga icyitwaga Vendredi Mechant.

Umuyobozi wa Gahunda wa RADIOTV10, Eric Utuje avuga ko nk’uko iki gitangazamakuru cyiyemeje gushimisha abakunzi bacyo, uwo munsi [01/05/2024] uzaba uw’udushya gusa kandi ko ibiganiro byose bizatangwa bizanezeza abazabikurikira.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nyagahene Marie-Dominique says:
    2 years ago

    Nshimiye inshuti iri mu Rwanda insangije iyi kuru. Kandi namwe ndabashimira kuri iki gitekerezo. Iyi myaka 20 yabaye urugendo rukomeye. Mwese mubifitemwo uruhare. Mukomerezeho.
    From Brussels.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − six =

Previous Post

Uganda: Minisitiri yagaragaye akata umuziki mu mbyino igezweho

Next Post

Nigeria: Uko imfungwa zirenga 100 zatorotse Gereza n’amayeri zakoresheje

Related Posts

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

by radiotv10
17/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamenyesheje abagatuye ko hagiye gukorwa igikorwa cyo kubarura abashomeri badafite akazi bari hagati y’imyaka 16 na...

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

by radiotv10
17/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko Abapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri pandagari mu Karere ka Rubavu, batangiye gukurikiranwa kuko uburyo babikozemo...

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

by radiotv10
17/12/2025
0

Umusore wo mu Murene wa Runda mu Karere ka Kamonyi, akurikiranyweho kwica umukecuru amukubise ishoka ubwo yamusangaga iwe nyuma yuko...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

by radiotv10
17/12/2025
0

Igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade cyishe giturikanye abana batatu b’umuryango wo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi,...

Urubyiruko muri Ngororero imibare yarubanye myinshi kubera ubushomeri

Urubyiruko muri Ngororero imibare yarubanye myinshi kubera ubushomeri

by radiotv10
17/12/2025
0

Bamwe mu basore n'inkumi bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero, batageze mu ishuri, bavuga ko iyo imirimo...

IZIHERUKA

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US
AMAHANGA

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

by radiotv10
17/12/2025
0

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

17/12/2025
Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

17/12/2025
Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

17/12/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

17/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

17/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nigeria: Uko imfungwa zirenga 100 zatorotse Gereza n’amayeri zakoresheje

Nigeria: Uko imfungwa zirenga 100 zatorotse Gereza n’amayeri zakoresheje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.