Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyamakuru mwakunze mugiye kongera kubumva: Radio10, mudatenguha abayumva ikuzaniye agashya

radiotv10by radiotv10
27/04/2024
in MU RWANDA
1
Abanyamakuru mwakunze mugiye kongera kubumva: Radio10, mudatenguha abayumva ikuzaniye agashya
Share on FacebookShare on Twitter

MC Monday, Innoc Bahati, Cyrille Ndegeya,…ni amazina atazibagirana mu banyamakuru bo mu Rwanda. Imyaka 20 irashize havutse imfura mu maradiyo yigenga mu Rwanda. Ni Radio 10 ikomeje kwizihiza isabukuru y’imyaka 20, ubu ikuzaniye abanyamakuru batangiranye na yo, mu biganiro bazakora umunsi umwe, bakongera kwiyibutsa ababakunze.

Tariki 28 Gashyantare 2004, insakazamajwi z’Abaturarwanda zatangiye kumvikanaho indi radio. Ni Radio 10 ari na yo yabayeho bwa mbere mu maradiyo yigenga mu Rwanda.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, Radio 10 yagize uruhare runini mu kubaka umuryango mugari Nyarwanda, ibagezaho ibiganiro byubaka; bibungura ubumenyi, bikorera ubuvugizi ababukeneye, nanone kandi bigasururutsa buri wese mu ngeri zose.

Mu biganiro bya siporo, iby’imyidagaduro, inyungurabumenyi ndetse n’amakuru y’ibibera mu Rwanda no hanze yarwo; byose ni umwihariko kuri Radio 10, iri mu za mbere zikora kinyamwuga mu Rwanda no mu karere ruherereyemo.

Tariki 01 Gicurasi 2024, ku munsi w’Abakozi; Radio 10 izakomeza kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 imaze ibonye izuba, aho kuri uwo munsi hateganyijwe kuzatambuka ibiganiro byihariye, bizatangwa n’abanyamakuru batangiranye n’iki gitangazamakuru.

Abanyamakuru bazatanga ibi biganiro, ni bamwe mu banyuze benshi kubera ubuhanga bwabo ndetse n’ibiganiro by’ubumenyi ndetse binasururutsa benshi, bakoraga n’ubu byasize urwibutso mu mitima y’ababumvise.

Harimo MC Monday wakoraga ibiganiro by’imyidagaduro, hakaba Cyrille Ndegeya na we utazibagirana mu biganiro byabaga byuzuye ubwenge ariko n’urwenya, ndetse na Virgile wakunzwe na benshi mu biganiro bya politiki.

Umuyobozi wa gahunda wa RADIOTV10, Eric Utuje avuga ko kugarura aba banyamakuru bagakora ibiganiro mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20, binagamije gushimira aba banyamakuru, ku bw’itafari bashyize ku kubaka Radio 10, imaze kugera ku rwego rushimishije, dore ko na yo yibarutse ibindi bitangazamakuru nka TV10 ndetse n’indi miyoboro nk’uru rubuga rutambutseho iyi nkuru [www.radiotv10.rw], ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

Avuga kandi ko bigamije no kongera kwibutsa abakunzi ba Radio 10 urugendo iki gitangazamakuru cyanyuzemo kugeza uyu munsi kiri mu bya mbere bikunzwe na benshi.

Ati “Mu gutangira ntabwo byari byoroshye, hari abanyamakuru baje banerekana ikinyuranyo hagati y’itangazamakuru ryari risanzwe. Abo batangiranye na Radio 10, abantu benshi barabakunze, mu kwizihiza imyaka 20 Radio 10 imaze, haje icyo gitekerezo cyo kubagarura kugira ngo abantu babakunze bongere bumve amajwi yabo.”

Uko gahunda iteye

Kuri uwo munsi tariki 01 Gicurasi 2024, abanyamakuru nka MC Monday, Virgille, Marino, Innoc Bahati, Jabo, Emma, Isabelle, Andre, Cyrille, Ernest na Clement; batangiranye na Radio 10 bazongera kumvikana kuri microphones za Radio 10.

Kuri iyi tariki, Abanyamakuru bakoraga ikiganiro cya Siporo, nka Emma na Clement Musangabatware [ubu ni Umudepite muri EALA], bazakirwa n’abasanzwe bagikora muri iki gihe kuva saa 10:00’, ubundi na bo bongere bagikore.

Guhera saa saba (13:00’) kugeza saa munani (14:00’), hazatambuka ikiganiro Inganzo y’Abahanzi yakorwaga na Innoc Bahati ndetse na MC Manday, bombi bagize amazina akomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Guhera saa kumi (16:00’) kugeza saa kumi n’ebyiri (18:00’) abakunzi ba Radio 10 bazongera kugorora imbavu, bumva ikiganiro cyari gisanzwe gikorwa na Cyrille Ndegeya na Ernest, na bo bakunzwe na benshi kuri Radio 10 mu kiganiro cyaruhuraga benshi cyuzuye urwenya.

Guhera saa kumi n’ebyiri (18:00’), abakunzi ba Radio 10 bazumva ijwi ry’umushyushyarugamba Isabelle na we wamamaye cyane mu biganiro by’igifaransa, aho kuri iyi nshuro azakora ikiganiro n’abana kizamara iminota 30’, ubundi akomereze mu kiganiro na cyo cyo gususurutsa abantu kizaba cyitwa Mercredi Mechant dore ko yanakoraga icyitwaga Vendredi Mechant.

Umuyobozi wa Gahunda wa RADIOTV10, Eric Utuje avuga ko nk’uko iki gitangazamakuru cyiyemeje gushimisha abakunzi bacyo, uwo munsi [01/05/2024] uzaba uw’udushya gusa kandi ko ibiganiro byose bizatangwa bizanezeza abazabikurikira.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nyagahene Marie-Dominique says:
    1 year ago

    Nshimiye inshuti iri mu Rwanda insangije iyi kuru. Kandi namwe ndabashimira kuri iki gitekerezo. Iyi myaka 20 yabaye urugendo rukomeye. Mwese mubifitemwo uruhare. Mukomerezeho.
    From Brussels.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 11 =

Previous Post

Uganda: Minisitiri yagaragaye akata umuziki mu mbyino igezweho

Next Post

Nigeria: Uko imfungwa zirenga 100 zatorotse Gereza n’amayeri zakoresheje

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nigeria: Uko imfungwa zirenga 100 zatorotse Gereza n’amayeri zakoresheje

Nigeria: Uko imfungwa zirenga 100 zatorotse Gereza n’amayeri zakoresheje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.