Ubushakashatsi ngarukamwaka buzwi nka Rwanda Bribery Index bukorwa na Transparency International Rwanda, ubw’uyu mwaka bugaragaza ko Abanyarwanda 23% batswe ruswa, mu gihe mu Ishami rya Polisi Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda ruswa yiyongereyeho 3% kuko yavuye kuri 12% ikagera kuri 15,2%.
Ubu bushakashatsi bushyirwa hanze n’Umuryango, Transparency International Rwanda Urwanya Ruswa n’Akarengane buri mwaka, bwamuritswe kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021.
Ubu bushakashati bugaruka ku gipimo cya ruswa mu ngeri zinyuranye, igaragaza ko mu itangwa rya Serivisi, Ruswa yiyongereye ugereranyije n’uko yari ihagaze umwaka ushize wa 2021.
Inzego z’abikorera ni zo ziza ku isonga muri ruswa yatanzwe mu mitangire ya Serivisi aho uru rwego ruri ku gipimo ya 20,4% naho mu nzego z’ibanze za Leta ho ruswa iri ku kigero cya 10,1% mu gihe mu mwaka ushize yari 6,9%.
Mu nzego z’uburezi na zo zagarayemo izamuka rinini rya ruswa aho nko muri Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo gishinzwe Uburezi umwaka ushize yari 3,6% ubu ikaba ari 8,2% naho mu bigo by’amashuri yisumbuye hagaraye igipimo cya 7,4% mu gihe umwaka ushize yari 1,8%.
Ubu bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda bugaragaza ko mu mezi 12 y’umwaka wa 2021, Abanyarwanda 23% batswe ruswa mu buryo buziguye cyangwa butaziguye ubwo babaga bari gushaka serivisi mu nzego.
Transparency International Rwanda ivuga ko iki gipimo cyazamutseho 4% mbere y’uko COVID-19 yaduka.
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali mu Turere 11 twatoranyijwe, bukaba bwarakozwe ku bantu 2 420 barimo abagore bagizwe na 46,45% n’abagabo 53,55%.
RADIOTV10