Wednesday, October 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abanyarwanda 380 batahutse bavuye muri Congo babwiwe amahirwe abategereje

radiotv10by radiotv10
08/10/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abanyarwanda 380 batahutse bavuye muri Congo babwiwe amahirwe abategereje
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 382 batahutse ku bushake bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bibutswa amahirwe y’iterambere ry’Igihugu cyabo abategereje.

Aba Banyarwanda bakiriwe kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukwakira 2025, aho binjiye mu Gihugu bambukiye ku mupaka munini uzwi nka La Corniche, uhuza u Rwanda na DRC.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa wahaye ikaze aba baturage biganjemo ab’igitsinagore n’abana, yabagaragarije amahirwe y’iterambere abategereje ndetse n’uruhare na bo bategerejwemo mu gukomeza kubaka Igihugu cyabibarutse.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, ivuga ko aba Banyarwanda “bazanyuzwa by’igihe gito mu Nkambi ya Nyarushishi kugira ngo babarurrwe ubundi hakurikireho inzira zo kubasubiza mu muryango mugari, ndetse banahabwe iby’ingenzi byo kubafasha gutaha neza.”

Iyi Minisiteri kandi yibukije ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda zifasha Abatahutse gutangira ubuzima no kwisanga mu muryango mugari baba bajemo.

Muri izo gahunda, harimo gufashwa mu guha uburezi abana babo, guhabwa ubwisungane mu kwivuza, ndetse n’izindi serivisi zibafasha kwibona mu miryango migari bazaba batuyemo.

Iyi Minisiteri kandi ivuga ko ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi UNHCR, bazakomeza kuba hafi aba baturage mu rugendo rwo kongera kubaka imibereho yabo ishingiye ku cyizere cy’ubuzima nk’icy’abandi Banyarwanda basanze.

Ni Abanyarwanda 380 batahutse ku bushake
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabibukije amahirwe abategereje

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 8 =

Previous Post

Shema umaze ukwezi atorewe kuyobora FERWAFA ari mu Banyarwanda batatu bahawe inshingano muri ruhago y’Isi

Next Post

Ibiri gukorerwa impunzi z’Abanyekongo ziri i Bujumbura mu Burundi byatumye zitahwa n’ubwoba

Related Posts

U Rwanda rwabonye miliyari 58Frw arimo azatanga umusanzu mu gukemura ikibazo gihangayikisha benshi

U Rwanda rwabonye miliyari 58Frw arimo azatanga umusanzu mu gukemura ikibazo gihangayikisha benshi

by radiotv10
08/10/2025
0

Banki y’Abarabu y’Iterambere ry'Ubukungu muri Afurika (BADEA) yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 45 USD (arenga miliyari 58 Frw), arimo...

Uko hakozwe operasiyo yafatiwemo abari batwaye intsinga baburiye ibisobanuro

Uko hakozwe operasiyo yafatiwemo abari batwaye intsinga baburiye ibisobanuro

by radiotv10
08/10/2025
0

Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yafashe abantu batatu bari batwaye intsinga zifite uburebure bwa metero 250 baburiye ibisobanuro by’inkomoko yazo,...

Nyamasheke: Umugore yakuyemo inda ajugunya umwana muri wesi bitinda kumenyekana

Nyamasheke: Umugore yakuyemo inda ajugunya umwana muri wesi bitinda kumenyekana

by radiotv10
08/10/2025
0

Umugore w’imyaka 32 usanzwe ari umubyeyi w’abana 2 wo mu kagari ka Miko mu murenge wa Karengera yatawe muri yombi...

Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Hatangajwe ibyavuye mu iperereza ry’ibanze ryatumye abantu 14 barimo abayobozi muri Nyabihu bafungwa

by radiotv10
08/10/2025
0

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yatangaje ko ifungwa ry'abantu 14 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, ryabayeho nyuma yuko bigaragaye ko imirimo...

Abiga amasomo y’imiyoborere y’igisirikare batangiye gusura ahantu h’ingenzi mu mateka y’urugamba rwo Kwibohora

Abiga amasomo y’imiyoborere y’igisirikare batangiye gusura ahantu h’ingenzi mu mateka y’urugamba rwo Kwibohora

by radiotv10
08/10/2025
0

Abanyeshuri bari kwiga amasomo ajyanye n’imiyoborere y’Ingabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama mu Karere ka Musanze, bari mu...

IZIHERUKA

Hagiye hanze amakuru atarahise amenyekana ku mbabazi Netanyahu yasabye PM wa Qatar
AMAHANGA

Hagiye hanze amakuru atarahise amenyekana ku mbabazi Netanyahu yasabye PM wa Qatar

by radiotv10
08/10/2025
0

U Rwanda rwabonye miliyari 58Frw arimo azatanga umusanzu mu gukemura ikibazo gihangayikisha benshi

U Rwanda rwabonye miliyari 58Frw arimo azatanga umusanzu mu gukemura ikibazo gihangayikisha benshi

08/10/2025
Uko hakozwe operasiyo yafatiwemo abari batwaye intsinga baburiye ibisobanuro

Uko hakozwe operasiyo yafatiwemo abari batwaye intsinga baburiye ibisobanuro

08/10/2025
Nyamasheke: Umugore yakuyemo inda ajugunya umwana muri wesi bitinda kumenyekana

Nyamasheke: Umugore yakuyemo inda ajugunya umwana muri wesi bitinda kumenyekana

08/10/2025
Ibiri gukorerwa impunzi z’Abanyekongo ziri i Bujumbura mu Burundi byatumye zitahwa n’ubwoba

Ibiri gukorerwa impunzi z’Abanyekongo ziri i Bujumbura mu Burundi byatumye zitahwa n’ubwoba

08/10/2025
Abanyarwanda 380 batahutse bavuye muri Congo babwiwe amahirwe abategereje

Abanyarwanda 380 batahutse bavuye muri Congo babwiwe amahirwe abategereje

08/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiri gukorerwa impunzi z’Abanyekongo ziri i Bujumbura mu Burundi byatumye zitahwa n’ubwoba

Ibiri gukorerwa impunzi z’Abanyekongo ziri i Bujumbura mu Burundi byatumye zitahwa n'ubwoba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagiye hanze amakuru atarahise amenyekana ku mbabazi Netanyahu yasabye PM wa Qatar

U Rwanda rwabonye miliyari 58Frw arimo azatanga umusanzu mu gukemura ikibazo gihangayikisha benshi

Uko hakozwe operasiyo yafatiwemo abari batwaye intsinga baburiye ibisobanuro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.