• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyarwanda bakomeje guhunga inkingo…Muri Congo bamaze kwakira abasaga 120 biganjemo Abadivantisiti

radiotv10by radiotv10
13/01/2022
in MU RWANDA
0
U Burundi bwirukanye Abanyarwanda 12 bivugwa ko bari bahunze amabwiriza ya COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Teritwari ya Ijwi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buratangaza ko kuri iki Kirwa bamaze kwakira Abanyarwanda bagera mu 120 bajyayo bavuga ko bahunze inkingo za COVID-19.

Kuri uyu wa 12 Mutarama 2021, Karongo Kalaja Kabiyo uyobora iyi Teritwari ya Ijwi yabwiye ikinyamakuru 7Sur7.CD gikorera muri  Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ko hari Abanyarwanda bari guhungira kuri iki kirwa.

Yavuze ko benshi muri bo bakiriwe n’imiryango isanzwe ituye kuri iki Kirwa mu gihe abandi bari mu nsengero z’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi

Yagize ati “Bari kuza bavuga ko bahunze urukingo rwa COVID-19. Bamwe bafite abavandimwe hano ndetse ninabo babakiriye abandi bakaba bari mu nsengero z’abadivantiiti b’umunsi wa Karindwi. Tumaze kubarura abagera 120.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko aba bari guhunga ari abafite imyemerere yo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi ngo bakaba badakozwa ibyo kwiteza urukingo rwa COVID-19.

Abayobozi bo muri ako gace n’abaturage bahatuye bavuga ko bano banyarwanda  bari baherereye  mu gace ka  Lemera na Nyiridji muri sheferi ya Ntambuka ho muri teritwari ya Ijwi.

Ikindi ngo ni uko bari guhunga bari mu matsinda ndetse bakaba bari kwambutswa n’ubwato buto bahagera bagasobanura ko bari guhunga ubukanguramba bwo kwiteza urukingo rwa COVID-19 buri gukorwa mu Rwanda.

Uyu muyobozi asoza avuga ko ubuyobozi bukuru bw’intara ya Kivu y’Amajyepfo bwagakwiye kwihutira gufatira bano Banyarwanda ibyemezo bugashaka uko bagaruka mu Rwanda ndetse ngo hagahirwaho ingamba zo kugenzura urujya n’uruza rwabo mu kiyaga cya Kivu kuko bidakwiye ko DRCongo iba indiri y’abantu bahunga urukingo rwa COVID-19.

Ubuyobozi bw’Intara ya Kirundo mu Burundi buherutse kwirukana Abanyarwanda 12 bari bahungiye muri iyi Ntara na bo bavugaga ko bahunze urukingo rwa COVID-19.

Inkuru dukesha Rwanda Tribune

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + fourteen =

Previous Post

Ngoma: Usanzwe ari umuyobozi yacaniriye amazi amaze kwatura ayamena ku mugabo we

Next Post

Nyagatare: RIB yataye muri yombi Umusore w’Umufurere ukekwaho gusambanya umuhungu

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Nyagatare: RIB yataye muri yombi Umusore w’Umufurere ukekwaho gusambanya umuhungu

Nyagatare: RIB yataye muri yombi Umusore w'Umufurere ukekwaho gusambanya umuhungu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.