Nyagatare: RIB yataye muri yombi Umusore w’Umufurere ukekwaho gusambanya umuhungu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusore wihaye Imana usanzwe ari Umufurere wo mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu wiga mu kigo cy’ishuri akoramo.

Uyu mufurere usanzwe ari n’umukozi ushinzwe gukurikirana abanyeshuri (Animateur) mu kigo cy’Ishuri cyo muri uyu Murenge, akekwaho gusambanya uwo mwana w’umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko.

Izindi Nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwamutaye muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022 ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Nyagatare.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko icyaha gikekwa kuri uyu Mufurere cyakozwe mu mpera z’umwaka ushize akaba akekwaho gusambanya uyu muhungu wiga mu kigo cy’ishuri abereye Animateur.

Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, yatangaje ko uyu Mufurere yatawe muri yombi kubera impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora iki cyaha cyo gusambanya umuhungu inshuro zinyuranye.

Dr Murangira yagize ati “Hari impamvu zifatika zigaragaza ko yahohoteye uyu mwana mu bihe bitandukanye harimo na tariki ya 27 Ukuboza 2021.”

Si ubwa mbere humvikanye uwihaye Imana ukurikiranyweho icyaha nk’iki cyo gusambanya abana aho uheruka kuvugwa ari Umupadiri wo muri Paruwasi ya Burehe mu Karere ka Rulindo watawe yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa abanje kumushukisha kuza kumuhemba kuko yitwaye neza mu bizamini.

Uyu mupadiri aherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 nyuma y’uko Urukiko rusanze hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora iki cyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru