Abantu batatu barimo umuhungu ukiri muto w’imyaka 16, basize ubuzima mu kirombe bari bagiye kwibamo amabuye y’agaciro giherereye mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro, bageramo bagahera umwuka.
Uretse uyu Tuyishime Jean Pierre w’imyaka 16 wasize ubuzima muri icyo kirombe giherereye mu Mudugudu wa Kazizi mu Kagari ka Kagano; abandi bahapfiriye, ni Niyonsenga Samuel w’imyaka 20 na Singuranayo Théogène w’imyaka 29.
Nubwo abahasize ubuzima ari batatu, ariko abari bagiye muri ubu bujura ni bantu umunani, ubwo bitwikiraga ijoro bakajya muri iki kirombe cyahoze gicukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan na Cassitérite cyari icya Kompanyi yitwa Aly Group & Holding Ltd, ariko kikaba cyari cyafunzwe kuko amabuye yari yarashizemo.
Amakuru y’urupfu rw’aba bantu batatu yamenyekanye mu gicuku cy’ijoro rishyira kuri iki cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025, ubwo abarinzi b’iki kirombe bafataga bamwe mu bari basigaye hejuru.
Ndayambaje Emmanuel uyobora Umurenge wa Mukura, yagize ati “Bakibafata, umwe muri bane barimo imbere mu mwobo w’ikirombe bacukura yumvise umwuka utangiye kubabana muke, arazamuka, akigera hejuru atangiye kwiruka agwa mu maboko y’abo barinzi, ababwira ko asize bagenzi be batatu mu mwobo batangiye kubura umwuka, akeka ko bapfuye.”
Uyu muyobozi avuga ko icyo gihe hahise hatangwa amakuru, inzego zirimo iz’umutekano zikahagera mu gitondo, hagakorwa ibikorwa byo gushaka aba bantu, bikaza kugaragara ko batatu bahasize ubuzima.
Aya makuru kandi anemezwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, wavuze ko uru rwego rwatabaye ariko rugasanga abantu batatu bapfuye, imirambo yabo igahita ijyanwa ku Bitaro bya Murunda kugira ngo ikorerwe isuzuma.
SP Twajamahoro avuga ko ku bufatanye bwa Polisi n’ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze, bahise bakoresha inama abaturage bo muri aka gace, kugira ngo bibutswe ko bibujijwe gukora ibikorwa nk’ibi bitemewe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga bikaba byabambura ubuzima nk’uko byagendekeye aba.

RADIOTV10