Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abanyarwanda batuye muri Congo bizihije Umuganura

radiotv10by radiotv10
28/08/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, POLITIKI
0
Abanyarwanda batuye muri Congo bizihije Umuganura

Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo bizihije Umuganura

Share on FacebookShare on Twitter

Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo (Brazzaville), bahuriye ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, bizihiza umunsi mukuru w’Umuganura.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Kanama 2023, waranzwe n’ibiganiro byagarutse ku kamaro k’Umuganura ku mibanire y’Abanyarwanda, n’uburyo Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kugarura indangagaciro nyarwanda.

Ambasaderi Théoneste Mutsindashyaka, yabwiye abitabiriye ibi birori ko umuganura ari kimwe mu bigize umuco nyarwanda.

Yavuze ko nubwo kera Umuganura wizihizwaga Abanyarwanda basangira umusaruro ushingiye ku buhinzi n’ubworozi, kuri ubu wizihizwa hishimirwa ibyagezweho, ndetse n’umusaruro mu byiciro bitandakanye harimo no kunga ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa’, Abanyarwanda tugomba kuganura turangwa n’ubumwe bugaragarira mu bufatanye, gutabarana no gusangira”.

Yagarutse kandi ku ndangagaciro z’ubumwe, umurimo unoze, bijyanye n’ubupfura no gukunda igihugu, avuga ko aribyo bikwiye kuturanga nk’Abanyarwanda igihe cyose n’aho turi hose.

Ambasaderi Mutsindashyaka yanashimiye kandi Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo, agira ati “Twakwishimira ko twaganuje igihugu cyacu, cyane cyane dutanga umusanzu wo gutabara imbaga nini y’Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’ibiza”.

Yaasaba ababyeyi bafite abana bato gushyira ingufu mu kubigisha umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda, aho yabakebuye ababwira ko bidakwiye kubona umubyeyi yumva ntacyo bitwaye, kuba umwana we atazi Ikinyarwanda.”

Dr Michel Gasana uhagarariye Diaspora nyarwanda muri Congo Brazzaville, mu ijambo rye yijeje Ambasaderi ko bumvise impanuro, zijyanye no gushyira ingufu ku kwigisha abakiri bato umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda, kandi ko bagiye kubishyira mu bikorwa.

Muri uyu muhango kandi hanabaye igikorwa cyo guha abana bato amata, cyakurikiwe n’ubusabane.

Uyu-muhango-wijihizwe-mu-muco-wa-Kinyarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

Perezida Kagame yaganirije ba Guverineri bo muri Nigeria baje kwigira ku Rwanda

Next Post

Bayern Munich na Visit Rwanda basinyanye amasezerano y’imikoranire

Related Posts

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bayern Munich na Visit Rwanda basinyanye amasezerano y’imikoranire

Bayern Munich na Visit Rwanda basinyanye amasezerano y’imikoranire

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.