• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abanyarwanda batuye muri Congo bizihije Umuganura

radiotv10by radiotv10
28/08/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, POLITIKI
0
Abanyarwanda batuye muri Congo bizihije Umuganura

Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo bizihije Umuganura

Share on FacebookShare on Twitter

Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo (Brazzaville), bahuriye ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, bizihiza umunsi mukuru w’Umuganura.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Kanama 2023, waranzwe n’ibiganiro byagarutse ku kamaro k’Umuganura ku mibanire y’Abanyarwanda, n’uburyo Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kugarura indangagaciro nyarwanda.

Ambasaderi Théoneste Mutsindashyaka, yabwiye abitabiriye ibi birori ko umuganura ari kimwe mu bigize umuco nyarwanda.

Yavuze ko nubwo kera Umuganura wizihizwaga Abanyarwanda basangira umusaruro ushingiye ku buhinzi n’ubworozi, kuri ubu wizihizwa hishimirwa ibyagezweho, ndetse n’umusaruro mu byiciro bitandakanye harimo no kunga ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa’, Abanyarwanda tugomba kuganura turangwa n’ubumwe bugaragarira mu bufatanye, gutabarana no gusangira”.

Yagarutse kandi ku ndangagaciro z’ubumwe, umurimo unoze, bijyanye n’ubupfura no gukunda igihugu, avuga ko aribyo bikwiye kuturanga nk’Abanyarwanda igihe cyose n’aho turi hose.

Ambasaderi Mutsindashyaka yanashimiye kandi Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo, agira ati “Twakwishimira ko twaganuje igihugu cyacu, cyane cyane dutanga umusanzu wo gutabara imbaga nini y’Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’ibiza”.

Yaasaba ababyeyi bafite abana bato gushyira ingufu mu kubigisha umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda, aho yabakebuye ababwira ko bidakwiye kubona umubyeyi yumva ntacyo bitwaye, kuba umwana we atazi Ikinyarwanda.”

Dr Michel Gasana uhagarariye Diaspora nyarwanda muri Congo Brazzaville, mu ijambo rye yijeje Ambasaderi ko bumvise impanuro, zijyanye no gushyira ingufu ku kwigisha abakiri bato umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda, kandi ko bagiye kubishyira mu bikorwa.

Muri uyu muhango kandi hanabaye igikorwa cyo guha abana bato amata, cyakurikiwe n’ubusabane.

Uyu-muhango-wijihizwe-mu-muco-wa-Kinyarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =

Previous Post

Perezida Kagame yaganirije ba Guverineri bo muri Nigeria baje kwigira ku Rwanda

Next Post

Bayern Munich na Visit Rwanda basinyanye amasezerano y’imikoranire

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Bayern Munich na Visit Rwanda basinyanye amasezerano y’imikoranire

Bayern Munich na Visit Rwanda basinyanye amasezerano y’imikoranire

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.