Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyerondo b’umwuga bo muri Kigali babwiwe ikizafasha guhangana n’ababiyitirira bagakora ibidakwiye

radiotv10by radiotv10
10/12/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Abanyerondo b’umwuga bo muri Kigali babwiwe ikizafasha guhangana n’ababiyitirira bagakora ibidakwiye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mahugurwa ari guhabwa abanyerondo b’umwuga bakorera mu Mujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda yabasabye gukora kinyamwuga kugira ngo babashe kwitandukanya n’ababiyitirira bagahungabanyiriza umutekano abaturage.

Aya mahugurwa amaze icyumweru abera mu Turere twose tugize umujyi wa Kigali, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze; hagamijwe gukangurira abakora irondo ry’umwuga kwita ku nshingano zabo birinda icyabahesha isura mbi.

SP Viateur Ntiyamira, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Mujyi wa Kigali, ubwo hatangwaga amahugurwa ku bagize irondo ry’umwuga mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza, yavuze ko aya mahugurwa agamije gushishikariza abakora irondo ry’umwuga gusobanukirwa neza inshingano zabo no kuzishyira mu bikorwa barangwa n’imyitwarire myiza no gukora kinyamwuga.

Yagize “Byakunze kugaragara ko hari abiyitirira ko ari abanyerondo bagamije guteza umutekano mucye no kwiba; ari naho havuye ya mvugo ngo Irondo ryivanze n’ibisambo. Muri aya mahugurwa, abanyerondo b’umwuga bibutswa indangagaciro na Kirazira zikwiye kubaranga, Inshingano zabo mu kubungabunga umutekano n’imikoranire ku bagize irondo n’izindi nzego mu kubungabunga umutekano kugira ngo babashe kwitandukanya n’ababiyitirira bagamije kwiba no guteza umutekano mucye.”

Yakomeje agira ati “Basobanurirwa kandi ibyaha bagomba kwirinda no kurwanya aho bakorera by’umwihariko birimo ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo,  gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge, ubujura,  Gukubita no gukomeretsa abaturage  hamwe n’ingamba zo gukumira ibi byaha biza ku isonga mu bihungabanya umutekano cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru tugiye kwinjiramo.”

SP Ntiyamira avuga ko hamaze guhugurwa abakabakaba 1 000 mu Turere dutandukanye, aya mahugurwa akazakomeza  kugezwa ku bakora irondo ry’umwuga mu mirenge yose igize umujyi wa Kigali kandi ko hari icyizere cy’uko yitezweho umusaruro mu kunoza imikorere ya buri munsi ku ruhare rwabo mu kwicungira umutekano,  gufatanya n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha no guhesha isura nziza umwuga wabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × four =

Previous Post

Iby’ingenzi Perezida Kagame yaganiriyeho na mugenzi we wa Algeria

Next Post

Menya igihano cyahawe Umunya-Cameroon wahamijwe gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ikizakorwa natacyubahiriza

Related Posts

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
19/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

IZIHERUKA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo
MU RWANDA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

19/12/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya igihano cyahawe Umunya-Cameroon wahamijwe gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ikizakorwa natacyubahiriza

Menya igihano cyahawe Umunya-Cameroon wahamijwe gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ikizakorwa natacyubahiriza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.