Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyerondo b’umwuga bo muri Kigali babwiwe ikizafasha guhangana n’ababiyitirira bagakora ibidakwiye

radiotv10by radiotv10
10/12/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Abanyerondo b’umwuga bo muri Kigali babwiwe ikizafasha guhangana n’ababiyitirira bagakora ibidakwiye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mahugurwa ari guhabwa abanyerondo b’umwuga bakorera mu Mujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda yabasabye gukora kinyamwuga kugira ngo babashe kwitandukanya n’ababiyitirira bagahungabanyiriza umutekano abaturage.

Aya mahugurwa amaze icyumweru abera mu Turere twose tugize umujyi wa Kigali, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze; hagamijwe gukangurira abakora irondo ry’umwuga kwita ku nshingano zabo birinda icyabahesha isura mbi.

SP Viateur Ntiyamira, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Mujyi wa Kigali, ubwo hatangwaga amahugurwa ku bagize irondo ry’umwuga mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza, yavuze ko aya mahugurwa agamije gushishikariza abakora irondo ry’umwuga gusobanukirwa neza inshingano zabo no kuzishyira mu bikorwa barangwa n’imyitwarire myiza no gukora kinyamwuga.

Yagize “Byakunze kugaragara ko hari abiyitirira ko ari abanyerondo bagamije guteza umutekano mucye no kwiba; ari naho havuye ya mvugo ngo Irondo ryivanze n’ibisambo. Muri aya mahugurwa, abanyerondo b’umwuga bibutswa indangagaciro na Kirazira zikwiye kubaranga, Inshingano zabo mu kubungabunga umutekano n’imikoranire ku bagize irondo n’izindi nzego mu kubungabunga umutekano kugira ngo babashe kwitandukanya n’ababiyitirira bagamije kwiba no guteza umutekano mucye.”

Yakomeje agira ati “Basobanurirwa kandi ibyaha bagomba kwirinda no kurwanya aho bakorera by’umwihariko birimo ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo,  gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge, ubujura,  Gukubita no gukomeretsa abaturage  hamwe n’ingamba zo gukumira ibi byaha biza ku isonga mu bihungabanya umutekano cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru tugiye kwinjiramo.”

SP Ntiyamira avuga ko hamaze guhugurwa abakabakaba 1 000 mu Turere dutandukanye, aya mahugurwa akazakomeza  kugezwa ku bakora irondo ry’umwuga mu mirenge yose igize umujyi wa Kigali kandi ko hari icyizere cy’uko yitezweho umusaruro mu kunoza imikorere ya buri munsi ku ruhare rwabo mu kwicungira umutekano,  gufatanya n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha no guhesha isura nziza umwuga wabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 2 =

Previous Post

Iby’ingenzi Perezida Kagame yaganiriyeho na mugenzi we wa Algeria

Next Post

Menya igihano cyahawe Umunya-Cameroon wahamijwe gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ikizakorwa natacyubahiriza

Related Posts

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

According to the National Institute of Statistics (NISR), Rwanda’s trade deficit narrowed by 12.5% in the second quarter of 2025...

IZIHERUKA

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda
FOOTBALL

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

17/09/2025
Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya igihano cyahawe Umunya-Cameroon wahamijwe gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ikizakorwa natacyubahiriza

Menya igihano cyahawe Umunya-Cameroon wahamijwe gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ikizakorwa natacyubahiriza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.