Abanyeshuri batanu bo mu ishuri rya Kiliziya Gatulika ryo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birukanywe burundu kubera kurebera mu ishuri harimo na mwarimu amashusho y’urukozasoni arimo aya Balthazar Ebang Engonga wabaye ikimenyabose.
Aba banyeshuri batanu, bigaga mu ishuri ra Lycée Kamangala yo mu gace ka Walungu muri Kivu ya Ruguru, birukanywe nyuma yo gufatwa bareba amashusho y’urukozasoni.
Ni icyemezo cyafashwe n’akanama gashinzwe imyitwarire muri iri shuri, kicaye kagafata icyemezo kuri iki kibazo cy’aba banyeshuri bigaga mu mwaka wa gatatu mu ishami rya Commercial Management (CG).
Raporo yirukana aba bana, igira iti “Bariho bareba amashusho y’urukozasoni kuri telephone y’umwe muri bagenzi babo ku isaha ya gatandatu ubwo umwarimu yari ari kwigisha.”
Iri shuri aba bana bigagamo, risanzwe ari irya Kiliziya Gatulika, risanzwe riri mu mashuri meza mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, aho risanganywe amahame ngengamyitwarire agenga abanyeshuri akarishye.
Amakuru dukesha Umunyamakuru Justin Kabumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko amashusho y’urukozasoni yariho arebwa n’aba banyeshuri batanu, arimo aya Balthazar Ebang Engonga uherutse guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yuko hatahuwe amashusho yagiye afatwa ubwo yabaga ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagore 400, barimo ab’abayobozi bakomeye muri Guinée équatoriale.
Amashusho yagaragajwe n’uyu munyamakuru, ubwo ubuyobozi bw’iri shuri bwirukanaga aba banyeshuri birukaniwe imbere y’imbaga ya bagenzi babo, hasomwe amazina yabo, ubundi uwayasomaga avuga ko birukaniwe iyi myitwarire idashobora kwihanganirwa yo kurebera amashusho y’urukozasoni mu ishuri, harimo n’umwarimu ari gutanga amasomo.
RADIOTV10
Barenganye😂😂