Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abanyura hafi y’Igorerero rimwe mu Rwanda bahishuye ikibabangamiye batahwemye kuvuga

radiotv10by radiotv10
19/10/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abanyura hafi y’Igorerero rimwe mu Rwanda bahishuye ikibabangamiye batahwemye kuvuga
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage batujwe hafi y’igororero rya Huye, mu Karere ka Huye, n’abakunze kurinyuraho, bavuga ko haba umunuko ukabije uterwa w’umwanda uvanwa mu bwiherero bw’iri Gororero, ku buryo hari n’abiganyira guca inzira ihanyura.

Aba baturage barimo n’abakunze gukoresha umuhanda wa Huye-Nyamagabe, babwiye RADIOTV10 ko uyu mwanda ubanukira, uba wavanywe mu misarani y’iri Gororero, bakajya kuyifumbiza imirima.

Bavuga kandi ko bari bizejwe ko iri Gororero rizimurwa, none imyaka ikaba ibaye itandatu ntakirakorwa.

Umwe yagize ati “Icyemezo cyo kwimura iri Gororero barabivuze ariko twarategereje turaheba ndetse banadushishikariza gufata ibibanza biri hafi y’Igororero, ariko na n’ubu ntakirakorwa.”

Uyu muturage akomeza agira ati “Hano hose hakikije iri Gororero humvikana umunuko ukabije w’imyanda ituruka muri iri Gororero.”

Undi ati “Ni imyanda ituruka mu Igororero, ubona ibangamiye abaturage. Aha hantu iyo uhatambutse wumva umunuko ukabije.”

Aba baturage bavuga ko babangamirwa cyane, ku buryo hari abahaba bumva batahishimiye ndetse n’abahanyura, bakahaca biganyira.

Undi ati “Utekereza kujya mu mujyi ariko watekereza guca hano ukumva ubuze uko ubigenza. Nta mahoro bitanga, umunuko uba uri hano uba ukabije.”

Mugenzi we na we yagize ati “Ku buryo umuntu ugira nk’isesemi nyinshi, uba ubona ashaka no kuruka rwose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko Akarere kagiye kuganira n’ubuyobozi bw’Igororero kugira ngo harebwe icyakorwa kuri uwo munuko, gusa ngo ibyo kuryimura byo babyibagirwe.

Ati “Kwimurwa ntabwo biri muri gahunda za vuba, kuko bisaba ingengo y’imari. Ku bijyanye n’umunuko, tugiye kwicarana n’ubuyobozi bw’Igororero kugira ngo gikemuke.”

Igororero rya Huye ryubatswe mu 1927, ritangira kwakira abagororwa mu 1956, mu gihe hafi y’iri gororero hatangiye guturwa muri 2013, hagendewe ku gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Huye.

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =

Previous Post

Hamenyekanye umubare w’amabagiro yafatiwe icyemezo gikarishye mu mukwabu w’ubugenzuzi

Next Post

Rutahizamu wabonwaga nk’inyenyeri ya ruhago y’Isi yongeye kurira ayo kwarika

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutahizamu wabonwaga nk’inyenyeri ya ruhago y’Isi yongeye kurira ayo kwarika

Rutahizamu wabonwaga nk’inyenyeri ya ruhago y’Isi yongeye kurira ayo kwarika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.