Mu Rwanda hateganyijwe igikorwa cy’amateka muri Afurika cyo gufungura ku mugaragaro ishami Nyafurika ry’uruganda BionTech rukora inkingo n’imiti, cyitabirwa n’abayobozi banyuranye nk’Abakuru b’Ibihugu, barimo n’abaraye bageze mu Rwanda.
Abageze mu Rwanda, ni Perezida wa Senegal, Macky Sall washyitse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2023.
Perezida Macky Sall ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege, yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana wari uherekejwe n’intumwa zo mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda.
Macky Sall aje mu Rwanda ahaheruka mu mezi atanu ashize, kuko yanitabiriye Inama izwi nka ‘Women Deliver’ yigaga ku ruhare rw’abagore mu iterambere yabaye muri Nyakanga 2023.
Undi muyobozi wageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru, ni Perezida wa Ghana, Nana Addo Dankwa Akufo-Addo na we witabiriye iki gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro ishami rya BionTech mu Rwanda.
Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo na we wakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana; we yaherukaga mu Rwanda umwaka ushize, ubwo yitabiraga Inama ya ya CHOGM y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma b’Ibihugu bihuriye mu Muryango w’ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Dr Moussa Faki Mahamat, na we witabiriye uyu muhango wo gutangiza igikorwa cy’amateka ku Mugabane wa Afurika, na we yageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru.
Undi uri mu Rwanda, ni Umuyobozi Mukuru wa BionTech akaba ari na we washinze iki kigo, Dr. Uğur Şahin na we uje muri uyu muhango wo gufungura ishami ry’uru ruganda mu Rwanda.
Bamwe muri aba bayobozi kandi, nka Perezida Macky Sall, Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, n’Umuyobozi Mukuru wa BionTech, Dr. Uğur Şahin; banakiriwe n’Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame mu biro bye bagirana ibiganiro.
Igitekerezo cyo kubaka uru ruganda mu Rwanda, gifite imizi mu cyifuzo cyagaragajwe na Perezida Paul Kagame ubwo Isi yari iriho ihangana n’icyorezo cya COVID-19, ubwo hari hakenewe inkingo z’iki cyorezo, ariko Ibihugu bikize bikagaragaza ubusumbane mu kuzisaranganya.
Umukuru w’u Rwanda, yakunze kugaragaza ko Afurika na yo ikeneye kwigira mu gukora inkingo, kugira ngo ibashe kwigira mu buvuzi.
RADIOTV10