Abapolisi 154 muri Polisi y’u Rwanda, barimo umwe ufite ipeti rya CP (Commissioner of Police), na batandatu bafite irya ACP (Assistant Commisioner of Police) barimo ACP Celestin Twahirwa wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, bashyizwe mu kiruhuko cy’izazabukuru.
Byatangajwe n’Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu itangazo bwashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024.
Mu basezerewe, barimo umwe ufite ipeti rya Commissioner of Police (CP), ari we Denis Basabose wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Umutekano w’Ibikorwa Remezo muri Polisi y’u Rwanda.
Barimo kandi batandatu bafite ipeti rya Assistant Commisioner of Police (ACP), barimo ACP Celestin Twahirwa wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, kuva mu 2014 ubwo yasimburaga ACP Damas Gatare.
ACP Celestin Twahirwa wamaze imyaka ibiri ari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu kwezi k’Ukwakira 2016, yasimbuwe na ACP Theos Badege wari usubiye kuri izi nshingano.
Muri aba bafite ipeti cya ACP bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, barimo kandi Elias Mwesigye, Eugene Mushaija, Tom Murangira, David Rukika na Michel Bayingana.
Polisi y’u Rwanda yatangaje kandi ko uretse aba Bapolisi bo ku rwego rw Komiseri, hanashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, Abapolisi bo mu cyiciro cy’Abofisiye bakuru 15, ndetse n’Abofisiye bato 22, mu gihe hari abandi 96 bari mu cyiciro cy’Abapolisi bato.
Uru rwego rushinzwe Umutekano w’abantu n’ibintu, rutangaza ko hanasezerewe abandi Bapolisi 13 ku mpamvu z’uburwayi, ndetse n’undi umwe wasezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye.
RADIOTV10