Abapolisi b’abofisiye 177 barimo abo mu Rwanda n’abo muri Liberia bari mu mahugurwa mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba, basuye ibikorwa binyuranye birimo Ingoro ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Aba bapolisi 177, barimo 167 bo muri Polisi y’u Rwanda, n’abandi 10 bo muri Liberia, basuye ibi bikorwa kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo.
Baje bavuye mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo Kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Center-CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, aho uru rugendoshuri rugamije kubafasha guhuza amasomo bigira mu ishuri n’ibikorerwa mu kazi.
Aya mahugurwa y’icyiciro cya mbere, bazamaramo igihe cy’amezi 3, biga ibijyanye n’imiyoborere ya sitasiyo no gukemura amakimbirane.
Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, basura n’Ingoro ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Nteko Ishinga amategeko ku Kimihurura.
ACP Méthode Munyaneza uyobora ikigo gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba, yavuze ko uru rugendoshuri rugamije kubafasha kwiga amateka yaranze u Rwanda no guhuza ubumenyi bigira mu ishuri n’ishyirwa mu bikorwa ryabwo mu nzego zitandukanye z’igihugu.
Yagize ati “Uru rugendoshuri rufasha abanyeshuri kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda rukanunganira amasomo bigira mu ishuri.”
Yakomeje agira ati “Mu ishuri biga ibijyanye no kuyobora za sitasiyo za Polisi, tuba dukeneye ko babona ingero z’ahabaye imiyoborere mibi mu gihe cyashize n’ingaruka zayo ku benegihugu ndetse n’urugero rw’imiyoborere myiza mu mibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu nk’uko bigaragara mu mateka n’imibereho by’igihugu cyacu.”
SP Joseph Joe Johnson, umwe mu banyeshuri ukomoka muri Liberia, yavuze ko uru rugendoshuri rwamwunguye ubumenyi bw’ingenzi ku gisobanuro cy’ubwitange no kwimakaza ubumwe byiyongera ku nshingano z’inzego z’umutekano zo kurinda abaturage n’ibyabo.
Yavuze ko gusura urwibutso rwa Jenoside n’Ingoro ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside byamweretse ingaruka z’ubuyobozi bubi ndetse n’ubutwari bw’abaharaniye guhagarika Jenoside, bikaba bimwigishije ko inshingano z’umuyobozi atari ugutegeka gusa, ahubwo ari no gutanga urugero rwiza, gufata ibyemezo bishingiye ku kuri no kurengera inyungu rusange.
Uru rugendoshuri n’izindi zikorwa n’abitabira amahugurwa zitegurirwa abanyeshuri bitegura gusoza amasomo hagamijwe kubafasha gusobanukirwa amateka y’u Rwanda; kumenya no kwimakaza indangagaciro z’ubutwari n’iz’ubuyobozi bufite icyerekezo, ubunyangamugayo n’ubwitange bikwiye kubaranga byose byunganira amasomo baba barigiye mu ishuri.




RADIOTV10








